Umutoza wa Rayon Sports, Harigingo Francis Christian, yatangaje ko nubwo APR FC yikuye mu irushanwa rya Super Cup 2026, bazahurira mu yandi marushanwa bagahangana.
Ibi, Haringingo yabitangaje nyuma y`umukino wa gishuti batsinzemo Al-Ahli Wad Medani yo muri Sudani, ubwo yabazwaga ku ikipe ya APR FC yikuye mu irushanwa rya Super Cup bashoboraga guhuriramo ku mukino wa nyuma.
Umutoza wa Rayon Sports,Haringingo, yatangaje ko igikurikiyeho ari imyiteguro igamije kwegukana irushanwa rya Super Cup 2026, izahuriramo n’amakipe ane, ari yo Police FC, Mukura VS na Kiyovu Sports.
Uyu mutoza yongeyeho ko nyuma y’uko APR FC ivuye muri iri rushanwa benshi bakagaragaza ko ari ugutinya gukina na Rayon Sports iri mu bihe byiza, atari ihame ko yari kuzayitsinda, yemeza ko n`ubundi bazahura mu yandi marushanwa bagakina.
Ati “Ntekereza ko badutsinze mu gikombe cy`amahoro, ariko natwe twarabatsinze mu myaka yashize. Ubu twari tugiye mu mukino wa Super Cup. Si ihame ko twari kuyitsinda [APR FC] ariko wari kuba ari umukino ukomeye, gusa n’ubundi tuzahura mu yandi marushanwa.”
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riherutse gushyira hanze ingengabihe ivuguruye y’igikombe kiruta ibindi cya Super Cup cyahinduriwe izina kikitwa Turbo King Super Cup.
Imikino ya ½ cy’iri rushanwa izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium. Umukino wa mbere uzahuza Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports & Loisirs, hakurikireho uwa Rayon Sports na Police FC.