Ikipe ya APR FC yatije umukinnyi wayo , Niyibizi Ramadhan, mu ikipe ya AS Kigali nyuma yuko uyu musore ukina hagati asatira ,bidakunze ko yerekeza muri Kiyovu Sport bari bamaze iminsi mu biganiro.
Niyibizi Ramadhan yari amaze iminsi ashaka ikipe, nyuma yuko APR FC imugaragarije ko atakiri muri gahunda z`umutoza wayo Abderrahim Talib, bitewe no kutabona umwanya wo gukina. Ibi bikaba bibaye mu gihe Ramadhan yari agifite amsezerano muri iyi kipe y`ingabo z`uRwanda. Nyuma yaho, Niyibizi Ramadhan yinjiye mu biganiro n`ikipe ya Kiyovu Sport.
Gusa ibyo biganiro ntabwo byagenze neza bitewe nuko Kiyovu Sport itashakaga kumusinyisha ku ntizanyo, byatumye imusaba gutandukana na APR FC kugira ngo bamugure batabanje kwishyura amasezerano ye muri APR FC. Byarangiye Kiyovu Sport idakomeje ibiganiro nawe dore ko ku mwanya wo hagati Niyibizi Ramadhan akinaho, Kiyovu Sport yari imaze gusinyisha Hamis Hakim wavuye muri Gasogi United.
Nyuma yo kudasinyira Kiyovu Sport, Niyibizi Ramadhan yatangiye ibiganiro na AS Kigali nayo yamwifuzaga kabe nubwo yamubona ku ntizanyo. Ibyo biganiro byarangiye ikipe ya APR FC yemeye gutiza umukinnyi wayo Niyibizi Ramadhan muri AS Kigali mu gihe cy`umwaka umwe.Iki
Niyibizi Ramadhan agarutse mu ikipe ya AS Kigali nyuma y`imyaka 4 ayivuyemo ubwo yerekezaga muri APR FC mu mwaka wa 2022. Ramadhan asanze muri AS Kigali abandi bakinnyi bashya barimo Ntarindwa Aimable wakiniraga Rayon Sport, Nsabimana Hussein "Desailly" wavuye muri Etincelles, Mutsinzi Charles waturutse muri Musanze FC na Mahoro Fidel wazamuye Sunrise FC.
Aba bakinnyi baje bahasanga umutoza mushya ariwe Bisengimana Justin watozaga ikipe ya Gicumbi FC.
Mu mwaka w`imikino wa 2025-2026, ikipe ya AS Kigali yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 14, ibintu bitashimishije ubuyobozi bw`iyi kipe y`abanyamujyi, biza gutuma batandukana n`umutoza Mbarushimana Shaban. AS Kigali irifuza kugaruka mu ruhando rw`amakipe akomeye muri shampiyona y`uRwanda.