Umunya-Brazil Ronaldinho Gáucho yongeye kugaruka mu kibuga nyuma y’imyaka 11 asezeye ku mupira w’amaguru, nyuma yo gusinyira ikipe ya Ravenna FC, ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu mu Butaliyani, Serie C.

Uyu mukinnyi w’imyaka 46, wamenyekanye cyane ku isi kubera ubuhanga bwe budasanzwe, yerekanywe ku mugaragaro mu birori byabereye ku nkengero z’inyanja ya Adriatic. Mu butumwa bwe, yavuze ko yishimiye kuba yagarutse mu Butaliyani kandi ko yizeye ko Ravenna ifite ubushobozi bwo gukora ibintu bikomeye.
Nubwo yemejwe nk’umukinnyi wa Ravenna, Ronaldinho yavuze ko ataramenya neza igihe azasubirira mu kibuga, kuko umutoza ari we uzafata umwanzuro.
Yagize ati: “ Nishimiye kuba ndi hano ndi kumwe n’inshuti. Dufite ikipe ishobora kugera ku kintu gikomeye. Muzambona nkina? Simbizi, umutoza ni we ubizi. Kugaruka mu Butaliyani ni ibintu byiza cyane. Ndi hano kugira ngo mfashe bagenzi banjye gutsinda no kugera ku ntego zayo.”
Ronaldinho yasezeye ku mupira w’amaguru mu mwaka wa 2015 ubwo yakiniraga Fluminense yo muri Brazil. Mbere yo gufata icyemezo cyo kuva mu kibuga, yari amaze kunyura mu makipe akomeye nka Paris Saint-Germain, FC Barcelona na AC Milan.
Ku rwego rw’ikipe y’igihugu ya Brazil, Ronaldinho yakinnye imikino 97 atsinda ibitego 33. Yagize kandi uruhare rukomeye mu ikipe ya Brazil yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2002.
Mu 2005, yahawe Ballon d’Or ndetse anagirwa umukinnyi w’umwaka ku isi, nyuma y’imyaka myinshi agaragaza ubuhanga bukomeye mu gutwara umupira, gutanga imipira yavuyemo ibitego no gutsinda.
Umushinga wo kongera kubona Ronaldinho mu ikipe ya Ravenna watangiye kumenyekana muri Kamena 2026. Icyo gihe,nyiri iyi kipe, Ignazio Cipriani, yavuze ko uyu munyabigwi afite intego yo “kugerageza gutsinda igitego cye cya nyuma.”
Cipriani kandi yasobanuye ko uruhare rwa Ronaldinho muri Ravenna rutagamije kwamamaza iyi kipe gusa, ahubwo ko ari igice cy’umushinga wayo w’igihe kirekire. Biteganyijwe kandi ko uyu munyabigwi azagira uruhare mu migabane y’ikipe.
Nubwo yahawe ikaze nk'umukinnyi mushya, Ronaldinho ntabwo azakina umukino wa mbere wa Ravenna muri Serie C, aho iyi kipe igomba guhura na Reggiana.
Ravenna yarangije ku mwanya wa gatatu mu itsinda B muri shampiyona ishize, ubu ikaba yifuza kuzamuka mu cyiciro cya kabiri, Serie B. Ni icyiciro iyi kipe iheruka gukinamo mu mwaka wa 2008.