Kiyovu Sports yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2026/27, yegukana igikombe cya FERWAFA Super Cup nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, wari uw’umwihariko kuko FERWAFA Super Cup y’uyu mwaka yakinwe n’amakipe ane ku nshuro ya mbere, ahuza amakipe yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Police FC yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½, mu gihe Kiyovu Sports yo yahageze isezereye Mukura VS&L.
Police FC yinjiye muri uyu mukino idafite kizigenza wayo Nsabimana Eric "Zidane" wavunikiye mu mukino batsinzemo Rayon Sport muri 1/2.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Hakim Hamis wari umaze gutsinda Gasogi United FC mu bujurire igategekwa kumuha ibaruwa imurekura, yari mu bakinnyi umutoza Harrison Mark Simon yifashishije.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwigana amakipe yombi, aho umupira wakinwaga ahanini hagati mu kibuga, ndetse amahirwe yo gutsinda akaba make ugereranyije n’uko amakipe yombi yari yitwaye mu mikino ya ½ yabahesheje itike yo kugera ku mukino wa nyuma.
Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yatangiye isatira cyane, ndetse ku munota wa 49 Hamis Hakim agerageza ishoti rikomeye, ariko umupira urenga gato hejuru y’izamu.
Police FC na yo yahise yotsa igitutu nyuma y’umunota umwe, ibona koruneri yavuyemo akavuyo imbere y’izamu rya Kiyovu Sports. Kwitonda Alain yaje kubona umwanya wo kurekura ishoti, ariko umunyezamu James Desire atabara ikipe ye.
Abatoza b’amakipe yombi bakomeje guhindura abakinnyi bashaka uko bahindura isura y’umukino. Harrison Mark Simon wa Kiyovu Sports yakuyemo Lola Kanda Moise, Shabani Kagayo na Rwabuhihi Placide, ashyiramo Mugisha Didier, Gihozo David na Avit Nkundimana.
Umutoza wa Police FC, Rkyek Jaafar, na we yakoze impinduka, akuramo Tangara Keffa, Iradukunda Simeon na Luc Bide Ndohoungar, ashyiramo Ingabire Chrisman, Ekeson Okorie na Manishimwe Djabel.
Kiyovu Sports yakomeje gushakisha igitego kugeza ubwo ku munota wa 83 yabonye amahirwe yavuyemo igitego. Myugariro Ntwali Asman yahinduye umupira mwiza awushyira mu rubuga rw’amahina, usanga Hakim Hamis ahagaze neza. Uyu mukinnyi yahise atera umupira atareba mu izamu awerekeza mu izamu, atsindira Kiyovu Sports igitego cyaje kuba icya nyuma muri uyu mukino.
Police FC yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego mu minota yari isigaye, ariko Kiyovu Sports ibasha gukomeza kurinda izamu ryayo kugeza ubwo musifuzi arangije umukino.
Uretse igikombe yegukanye, Kiyovu Sports yahawe na FERWAFA sheki ya miliyoni 40 Frw, mu gihe Police FC yatsinzwe ku mukino wa nyuma izahabwa miliyoni 20 Frw.
Iki ni cyo gikombe cya mbere mu mu marushanwa ategurwa na FERWAFA Kiyovu Sports yegukanye kuva mu 1993 ubwo begukanaga shampiyona.Muri rusange kikaba igikombe cya mbere Kiyovu Sports yegukanye nyuma y`umwaka wa 2022, ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w`irushanwa ‘Made in Rwanda Cup’.