Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Rayon Sports, Dylan Lienart, yatangaje ko ikipe ye yiteguye umukino utoroshye bafitanye na Panthère Sportive du Ndé, by’umwihariko bitewe n’imiterere y’imikinire y’amakipe yo muri Cameroun ndetse n’ubuziranenge bw’ikibuga bazakiniraho.

Rayon Sports yamaze kugera muri Cameroun aho yagiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2026/27, aho izahura na Panthère Sportive du Ndé.Iyi kipe yerekeje muri Cameroun ifite intego yo gukurayo umusaruro mwiza uzayifasha mbere y’umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda.
Mu myiteguro y’uyu mukino, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze ibishoboka byose kugira ngo bubone amakuru ahagije kuri Panthère Sportive du Ndé. Umuyobozi ushinzwe ibya tekinike muri Rayon Sports, Dylan Lienart yavuze ko hari abantu babiri boherejwe muri Cameroun mbere y’uko ikipe ihaguruka kugira ngo bakurikirane uko iyo kipe ikina.
Yagize ati: “Ibikorwa bijyanye n’imyiteguro byateguwe na bamwe mu bagize Rayon Sports. Dufite n’abantu babiri bagiye mbere muri Cameroun kugira ngo bategure amakuru ku mukeba wacu.”
Umuyobozi wa Tekinike wa Rayon Sports yagaragaje ko imiterere y’umupira wo muri Cameroun ishobora gutuma umukino uba ukomeye, kuko amakipe yo muri iki gihugu azwiho gukoresha cyane imbaraga n’umubiri.Yongeyeho ko imiterere y’ikibuga na yo ishobora kugira uruhare rukomeye ku buryo umukino uzagenda, cyane cyane mu gihe yaba atari myiza.
Ati: “Ikipe yo muri Cameroun buri gihe iba ari ikipe ikomeye ku bijyanye n’umubiri kandi igakina ishingiye ku mbaraga. Ikindi ni uko tutazi neza ubuziranenge bw’ikibuga tuzakiniraho.Ubuziranenge bw’ikibuga bushobora kongera ingorane mu gukina neza. Niba umukino uhindutse uw’umubiri n’imbaraga, bishobora kuba inyungu ku ikipe ya Cameroun.”
Nubwo Rayon Sports izi ko izahura n’imbogamizi, Lienart yavuze ko ikipe ye yiteguye kuzatanga imbaraga zose kugira ngo ibashe kuva muri Cameroun ifite umusaruro mwiza.
Aya makipe ntabwo azaba ahuye ku nshuro ya mbere. Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé zigeze guhura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup mu 2015.
Muri icyo gihe, Rayon Sports yatsinze umukino ubanza wabereye i Douala igitego 1-0 cyatsinzwe na Léo Uwambajimana, mbere yo kongera gutsinda umukino wo kwishyura i Kigali igitego 1-0 cya Isaac Muganza.
Rayon Sports niramuka ikomeje, izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Atomic Ngomé yo mu birwa bya Comoros na Black Bulls yo muri Mozambique.
Mu mwaka ushize, Rayon Sports yasezerewe mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, nyuma yo gukurwamo na Singida Black Stars yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego 3-1.