
Ubucucike bukabije mu magororero yo mu Rwanda hari abo bukomeje gutera impungenge, barimo abasenateri, bakaba bibutsa Guverinoma gushyiraho uburyo bwo kugenzura abakurikiranyweho ibyaha hifashishijwe ikoranabuhanga, bitabaye ngombwa kubafunga.
Radio Umwezi yagarutse ku byavugiwe mu Nteko rusange ya Sena yateranye mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka, aho bamwe basabaga ko ikoranabuhanga ry’ibikomo ryakoreshwa aho gufunga abantu bose bakurikiranyweho ibyaha.
Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaje impamvu zituma umuntu ukekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa afunze cyangwa adafunze.
Itegeko ryo muri 2023 rihindura iryo muri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Ingingo ya 8 ivuga ko Ukekwaho icyaha cyangwa ukurikiranywe mu rukiko, ashobora kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyo ngingo ikomeza ivuga ko Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano rigena uburyo kugenzura hifashishijwe ikoranabuhanga bikorwa.
Gusa iri teka nta ryigeze rishyirwaho, ahubwo hari Iteka rya Perezida abasenateri bavuze ko ryasohotse mu igazeti ya Leta, rikaba ntaho rigaragara n’ubwo ryari ryashyizweho ku itariki 31 y’ukwezi kwa Werurwe k’umwaka wa 2023, rifite nimero 022/01.
Mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka, bamwe mu basenateri bibukije Inteko rusange ya Sena ko muri 2019 hatowe Itegeko ryemerera abaregwa kwambikwa ibikomo by’ikoranabuhanga (nk’uko byakorerwaga abarwayi ba Covid-19), abaregwa bakaba bashobora gukurikiranwa mu nkiko badafunzwe, kugira ngo ubucucike mu magororero bugabanuke.
Senateri Ngarambe Telesphore avuga ko mu baturage b’u Rwanda ibihumbi 100, haba harimo 500 bacumbikiwe mu magororero aho kuba mu ngo zabo, kikaba ari igipimo kirenze kure cyane igiteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burengenzira bwa muntu.
Senateri Ngarambe agira ati “Hari ibihumbi 74 mu magororero, bahwanye na 530 mu bihumbi 100 iyo ukoze ikigereranyo cy’abaturage b’u Rwanda basaga miliyoni 14. Ikigereranyo ntarengwa ahenshi bavuga ko ari abantu 60 mu bihumbi 100.”
Ati “Hari igihe twari dufite igisobanuro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo hari abantu benshi bakoze ibyaha, none nyuma y’imyaka 30 hari benshi bamaze gutaha, twarabibonye, ibigo bikora ubushakashatsi birimo ‘World Prison Brief Data’ n’ibindi biracyagaragaza u Rwanda ko rukiri hejuru muri iyo mibare.”
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko abafungwa bishingira ku Itegeko ryo muri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 66, ivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa afunzwe iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2).
Iyo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka ibiri (2) ariko kitari munsi y’amezi atandatu (6), Umushinjacyaha ashobora na none kuba afunze ukekwaho icyaha iyo atinya ko yatoroka ubutabera, ndetse n’iyo umwirondoro we utazwi cyangwa ushindikanywaho,
Iki cyemezo kandi gifatwa iyo ukekwaho ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatanga buhamya n’abakorewe icyaha, cyangwa se hakabaho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo,
Iki cyemezo cyo gufunga umuntu kabone n’ubwo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka 2 ariko kitari munsi y’amezi 6, gifatwa na none iyo ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranwa, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubona igihe zimukeneye, ndetse n’igihe ari bwo buryo butuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.