
Kwita Izina abana b’ingagi, nk’uko bigiye kwizihizwa kuri uyu wa Gatanu, hari abahanga mu rusobe rw’ibinyabuzima babibona nk’igihe cyo kuzirikana ku mubano uri hagati y’inyamaswa n’abantu, aho basabwa kwirinda kuzica cyangwa kuzisenyera ubuturo.
I Musanze mu Murenge wa Kinigi ahagiye kubera Kwita Izina abana b’ingagi 22 ku nshuro ya 21, bamwe mu byamamare ku isi mu mupira w’amaguru, mu myidagaruduro no kubungabunga ibidukikije, abanyapolitiki ndetse n’abashoramari, babukereye.
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abo byari bimaze kwemezwa ko bazajya kwita amazina abana b’ingagi, harimo Patrice Evra wabaye umukinnyi wa Manchester United, Mamadou Sakho wakiniye amakipe ya PSG na Liverpool, Umunyamabanga Mukuru wa UN TourismShaikha Al Nuwais, umushoramari w’Umunya Egypt witwa Ahmed Sadek Elsewedy.
Hari n’Umuhanzi w’Umunyarwanda, Israel Mbonyi, Olivier Granet akaba ari umushoramari muri Mövenpick Hotel Kigali, Kenza Johanna Ameloot wabaye Miss w’u Bubiligi muri 2024 ariko akaba akomoka mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bafite imigabane myinshi muri Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín, ndetse akaba ari no mu buyobozi bwa UEFA.
Hari kandi Susan Hollern washinze akaba na Perezida wa Hope Haven Rwanda, James Chester wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya Aston Villa ndetse akaba yarakiniye ikipe y’Igihugu ya Wales, Kelly O’Meara, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pan African Sanctuary Alliance (PASA), akaba akora ibijyanye no kurengera inguge muri Afurika.
Hari na Alastair Fothergill, ukora ama filime avuga ku nyamaswa, akaba yarakoreye ama shene ya televiziyo yitwa Planet Earth, Blue Planet na A Gorilla Story, Jeannette Uwimbabazi na we ari mu bazita izina ingagi, akaba ari umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, hakaba na Marie-Clémentine Dusabejambo, umukinnyi wa filime nyarwanda ndetse akaba yaregukanye ibihembo mpuzamahanga.
Kwita Izina ni umuhango utegurwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda(RDB) hagamijwe kugaragaza uburyo kubungabunga ibidukikije ari isoko y’ubukungu binyuze mu bukerarugendo, ndetse bigatanga amahirwe yo kubona imibereho kw’abatarurage bahura n’abaza gusura ibyanya bikomye nka Pariki y’Ibirunga.
Aba bose baraza buri wese akita umwana w’ingagi izina, ariko hakabamo abatanga amafaranga nk’umusanzu wo kurengera ibidukikije bigize pariki z’Igihugu, hakavamo 5% byayo ahabwa abaturage bazituriye.
Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe kubungabunga ibidukikije bavuga ko kubona izo nyungu zidaturutse mu kwica inyamaswa cyangwa gutema ishyamba zituyemo, ari byo bikumira gusenyuka k’ubuturo bw’ibisimba n’ibimera bisigaye hake ku isi, birimo ingagi z’u Rwanda ziba mu misozi miremire y’Ibirunga.
Impugukuge mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, Muhire Thadée, yaganiriye na Radio Umwezi (95.3fm) agira ati “Kwita izina ingagi ni izina, ariko ubundi ingagi zimeze nk’umutaka w’ibindi binyabuzima dufite muri Pariki y’Ibirunga.”
Ati “Turazibungabunga ariko n’izindi nyamaswa ziboneraho, zaba imbogo, inkima n’izindi, ushobora gusanga zariyongereye bitewe n’imbaraga nyinshi bashyira mu kubungabunga ishyamba. Ubwo rero (Kwita Izina) ni mu rwego rwo kwishimira ibyo byose biba byaragezweho.”
Mu Nteko rusange ya Sena yateranye mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, ikaba yarigaga ku buryo bwo gukumira inyamaswa zonera abaturage hakavuka ikimeze nk’intambara hagati yazo n’abantu, Senateri Dr Havugimana Emmanuel, yagaragaje uburyo abantu bashobora kwirinda konerwa n’inyamswa ariko batazihutaje.
Senateri Havugimana ati “Ni ukwirinda guhinga hafi y’ishyamba ikintu gishobora kuzikurura, hagashyirwa ikintu kimeze nk’icyanya gitandukanya pariki n’abantu, bagateramo urusenda n’ibiti by’amahwa nk’imifatangwe n’iminyinya, noneho aho bitari bakafashyira urusenda, ntabwo inguge n’inkende zishobora kuhanyura.”
Izi nama Senateri Havugimana azitanga ku baturiye amashyamba atuyemo inyamaswa z’ibisabantu nk’inkende, inguge, ingagi, ibitera, inkima n’izindi, ariko ngo hagomba gushakisha n’uburyo bwa kamere bwo kwirinda konerwa n’inyamaswa nini nk’imvubu n’imbogo.
Inteko ya Sena yarimo Dr Havugimana, yagaragaje ko ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda, aho bagiye batura ndetse bahinga mu buturo bw’inyamaswa, bwatumye zibura ubwinyagamburiro ndetse n’ibiribwa byazo biba bike, akaba ari yo mpamvu zirimo gusohoka muri pariki zikajya kona imirima yabo cyangwa kurya ibiryo batetse.
Pariki y’Ibirunga yashinzwe mu mwaka wa 1925 bigaragara ko yagiye igabanuka bitewe n’ibikorwa bya muntu, aho mu mwaka wa 1958, ishyamba ryayo ryatemwe ku buso bwa hegitare 700 hatuzwa abaturage, ndetse no hagati y’imyaka ya 1969 na 1973 iryo shyamba ryongeye gutemwa ku buso bwa hegitare 1050 risimbuzwa imirima y’ibireti.
Kugeza ubu iyi pariki isigaye iri ku buso bwa kilometero kare 160 ku ruhande rw’u Rwanda, ariko gahunda ihari ikaba ari iyo kuyongeraho 23% by’ubuso yahoranye kera, bingana na kilometero kare 37.4 km² (3,740 ha), hagamijwe kongera ahantu ingagi ziba no guteza imbere imicungire y’urusobe rw’ibinyabuzima.