
Nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umukobwa wafashwe n’abapolisi bamuziza kwambara ijipo ngufi muri gare ya Rubavu ku wa mbere w’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje intambara y’amagambo, aho abanyamakuru bamwe n’ibindi byamamare bamagana iyi myambarire, abandi bakayishyigikira.
Ni mu gihe abayobozi mu nzego za Leta zirimo Inteko y’Umuco na Polisi y’u Rwanda bamagana iyi myambarire bavuga ko itubahisha abantu babeshyera umuco nyarwanda.
Scovia Mutesi na bangenzi be kuri Mama Urwagasabo, KNC na Mutabaruka kuri TV1, Joseph Hakuzwumuremyi ku Muryango n’abandi bavuze uko babyumva, aho bamwe bavuga ko uretse inzoga z’ibyuma, imyambarire ya benshi muri iki gihe na yo ari ikindi cyago cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda.
Scovia Mutesi agira ati “Tugeze aho abana bambara ku buryo igitsina cy’umuntu ukireba n’inkovu afiteho.”
Angeli Mutabaruka na we yumvikana agisha impaka KNC(Kakooza Nkuliza Charles), aho avuga ko abantu bose bigishijwe ibijyanye n’imyambarire ikwiriye haba mu mashuri, mu nsengero, mu misigiti n’ahandi ku buryo hasigaye kubahana.
KNC we amubwira ko imyambarire ari amahitamo y’umuntu ku giti cye, akaba abona ko kurwanya abambaye ntibikwize biramutse bidakozwe neza ngo bishobora guteza ikibazo gikomeye.
Hakuzwumuremyi wa Umuryango we avuga ko ibyo Polisi iri gukora ibuza abantu kwambara ibisa n’ubusa, iri gushingira ku ngaruka ibona ku rubyiruko rwambara nabi rubitewe no kwigana abantu b’ibyamamare, ariko rukaba rudashoboye kurinda ubwambure bwarwo.
Ibi byavuzwe n’abanyamakuru nyuma y’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro aheruka kugirana n’Itangazamakuru, yamaganye inzoga z’ibyuma ariko avuga n’ibijyanye no kwambara ibisa n’ubusa ko na byo abantu bagiye kujya babihanirwa.
ACP Rutikanga agira ati “Abavuga ko mu Rwanda hataryoshye bazajye aho bambara ubusa babyiniriyeyo, ariko hano, uhm uhm! Ntabwo tuzongera kubyemera! Bandagare, tubatoragure, bamabre ubusa ku karubanda, abana bona, uru rubyiruko rw’ejo rureba, ntabwo tubyemera.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko abashaka ko abantu babafatiraho urugero bagomba gutanga urugero rwiza rwo guhindurira abantu ku kwihangira imirimo, kwambara bakikwiza cyangwa kwiga neza bagatsinda.
Hari n’ikindi gihe, mu myaka ishize habayeho impaka ku bijyanye n’imyambarire, bituma Inteko y’Umuco mu Rwanda yandika igitabo cyasohotse muri 2023, kigira kiti ‘Imyambarire y’Abanyarwanda mu ndorerwamo y’Umuco n’Iterambere’. Inteko y’Umuco ikaba yongeye kucyibutsa abantu kuri uyu wa Gatatu.
Intebe y’Inteko y’Umuco(ni Umuyobozi Mukuru wayo), Robert Masozera, asaba abantu kwirinda kwitiranya amateka n’umuco, bavuga ko Abanyarwanda bo hambere bambaraga ubusa.
Masozera avuga ko n’ubwo Abanyarwanda bo hambere basaga n’abambaye ubusa, byaterwaga n’uko nta mikoro ahagije bari bafite yo gushaka imyambararo ibakwiriye umubiri wose.
Ati “Bashakaga imyambaro iva ku biti(impuzu) no ku mpu, bakambara hasi h’ingenzi ariko iyo baza kuba bafite ubushobozi bari no kwambara hejuru, ntako babaga batagize kugira ngo birinde ikinegu(gusuzugurwa) n’ubwambure bagamije kwihesha icyubahiro. “
Akomeza agira ati “Ubibona neza ko igihe haziye imyambaro y’imyenda, bayiyobotse bihuse batangira kwambara bikwije. Abantu rero ntabwo bakwiye kwitiranya umuco n’amateka.”
Mu magambo arimo kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga hari abakobwa bijunditse basaza babo(abagabo n’abasore), bavuga ko ntawe urimo kubavuganira nyuma yo kubona amashusho y’uwafashwe n’abapolisi mu Karere ka Rubavu, bamuziza kuba yari yambaye ijipo ngufi cyane.
Gusa Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko abo bapolisi bafashwe ndetse bagafungwa, uwo mukobwa na we akaba yararenganuwe. Polisi ivuga ko abayigize bose bahawe amabwiriza ndetse barihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.
Ingingo ya 143 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, n’ubwo itadoma urutoki ku myambarire by’umwihariko, ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6)ariko kitarenze imyaka ibiri(2).