
Nyuma yo kumva ibisabwa inyubako ikorerwamo ubucuruzi bw’akabari, nk’uko biherutse gutangazwa n’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bafite utubari ndetse n’abajya kuhanywera basanga nta kabari k’abaciriritse kazongera kubaho.
Bakomeza bibaza impamvu mu bisabwa inyubako z’utubari harimo na parikingi y’imodoka kandi bizwi ko nta muntu wemerewe gutwara ikinyabiziga yanyweye inzoga.
Akarere ka Gasabo gaherutse gutangaza ibisabwa inyubako ikorerwamo ubucuruzi bw’akabari, aho igomba kuba itaragenwe guturwamo, yitaruye inzu zituwemo, ifite uruhushya rwo gukorerwamo (Occupation permit), ifite ubwiherero nibura imiryango ine (4), itunganyije neza hasi aho abantu bakandagira, ku nkuta no ku gisenge.
Inyubako y’akabari igomba kandi kuba ifite imbuga itarangwamo ivumbi (hari ubusitani cyangwa pavoma), ifite ubuhumekero karemano buhagije cyangwa ubwa kijyambere (Air conditioner), ifite urumuri ruhagije, ifite parikingi ihagije nibura 1/3 cy’ibyicaro bishobora gukwirwa mu kabari.
Igomba kandi kuba iri ahantu hitaruye hagenewe kunywera itabi kandi hariho icyapa, ifite ahogerezwa ibikoresho hari amazi atemba ashyushye n’akonje “Industrial sink”, ahakorerwa ibitaramo by’imiziki hagomba kuba hari uburyo bwo gukumira amajwi ntasosoke “sound proofing system”, ndetse n’ahagenewe kubika ibishingwe bitegereje kujyanwa ahabugenewe.
Ibindi bigomba kubahirizwa mu kabari bijyanye n’isuku ni ukugira urwambariro rw’abakozi, lavabo iriho isabune n’igikoresho cyo kumutsa intoki “hand drier”, igitebo cyo kumenamo imyanda gipfunduzwa ikirenge kandi cyitaruye aho abantu banywera, kugira koperative cyangwa sosiyete imutwarira imyanda.
Icyokezo cy’akabari kigomba kugira amashyiga ariho amakaro, inyama zigomba kuba mu cyumba gikonjesha, ndetse zikaba zitagomba kugerwaho n’isazi, hagomba kuba umuyoboro usohora umwotsi hanze (chimney), imishito ikoresha rimwe gusa ikajugunywa, ndetse akayunguruzo ko ku cyocyezo kagomba kuba gakoze muri aluminium.
Umusore ufite akabari gato cyane ku Gisozi katubahirije aya mabwiriza, avuga ko ibisabwa bigoye ku buryo ngo nta muntu uzongera gupfa gucuruza ibijyanye n’akabari mu bafite amikoro aciriritse, biganjemo urubyiruko.
Agira ati “Ubu dutegereje ko bazaza bakadufingira ni ko mba tuba twumva bavuga kuko ibyo badusaba tutabyujuje, isuku yo turayikora, ariko se ko njyewe mba mfite igishoro gike kandi sinajya kwiba ahubwo ngikoresha uko kiri, ariko iyo byanze nyine ntabwo wahangana na Leta.”
Ati “Ubucuruzi bw’abantu bakiri bato nyine ubwo urumva nta buzongera kubaho, muri Gisozi hazasigara utubari duke kandi muri two hari abatazabona ubushobozi bwo kujya kuhanywera kuko ibintu byaho biba bihenze, urumba umuntu washoye amafaranga ye kugira ngo yuzuze ibisabwa azacuruza inzoga ku giciro cyoroheje!”
Hari na bamwe mu bakiriya b’utubari duciriritse bavuga ko muri aya mabwiriza akabari katari gakwiye gusabwa parikingi y’imodoka, kuko n’ubusanzwe nta muntu wemerewe kuhavana ikinyabiziga yanyweye inzoga.
Umwe muri abo bakirika b’akabari yagize ati “Ubwo se umuntu uzaba adafite imodoka ntazajya mu kabari! Ahubwo se umuntu azanywa inzoga ate kandi Polisi iyo imufashe uhuha mu gipimo! Azajyana imodoka, n’ataha atahe ate, urumva parikingi y’imodoka ari ngombwa ku kabari kandi gutwara ikinyabiziga wanyweye inzoga bitemewe!”
Muri gahunda y’umutekano no kurwanya ibyaha bikomoka ku businzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge, Akarere ka Gasabo kavuga ko kugeza ubu kamaze gufunga utubari tutujuje ibisabwa turenga 3400 hirya no hino mu mirenge ikagize.