
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere(Meteo Rwanda) kivuga ko kitakwizeza abantu ko hari imvura iteganyijwe ku munsi wa Asomusiyo(tariki 15 Kanama) nk’uko bisanzwe, kuko ngo nta gicu kirimo kugaragara.
Abakozi ba Meteo bakomeje gucungira hafi bareba niba hari akavura gashobora kuboneka n’iyo kaba gake, bitewe n’uko isi muri rusange iri mu bihe bidasanzwe byitwa El Nino birangwa n’ubushyuhe bukabije, ku buryo henshi ku isi ubu bibasiwe n’inkongi.
Hari abamenyereye ko ku matariki yo hagati mu kwezi kwa Kanama buri mwaka, by’umwihariko ubwo Abayoboke ba Kiliziya Gatolika baba bizihiza umunsi wa Asomusiyo (ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya), hakunze kugwa imvura itari nyinshi n’ubwo haba ari mu bihe by’impeshyi.
Mu bimenyetso biteguza iyi mvura harimo kuba hakunze kumvikana ubushyuhe bwinshi no kugaragara kw’ibicu byiganje, ariko ubu iteganyagihe rya Meteo Rwanda rivuga ko mu gice cya kabiri cy’uku kwezi kwa Kanama 2026 (kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20), mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’Impeshyi.
Meteo ivuga ko ubushyuhe bwo hejuru (bwo ku manywa) buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31, naho ubushyuhe bwo hasi (bwa nijoro) buteganyijwe bukaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 17.
Muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka muri iki gice nk’uko Meteo Rwanda ibisobanura.
Ku bijyanye n’imvura iteganyijwe, iki gice cyo hagati mu kwezi kwa Kanama k’uyu mwaka wa 2026 ngo kizarangwa n’imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa muri iyi minsi, ikazaba ibarirwa hagati ya milimetero 0 na 30.
Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izaba iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice cyo hagati cy’ukwezi kwa Kanama, ubusanzwe ngo iba ibarirwa hagati ya milimetero 0 na milimetero 50 iyo urebye mu myaka myinshi ishize.
Muri Meteo Rwanda bavuga ko barimo kwitegereza mu kirere bakabona nta gicu gifatika kigaragara, n’ubwo ngo ‘ku itariki ya 15 Kanama hatajya habura akavura n’iyo kaba gake, kagwa mu buryo butunguranye.’
Abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko ibi bihe by’ubushyuhe budasanzwe bw’impeshyi byiswe El Nino, bikurikirwa n’imvura nyinshi mu gihe cy’Umuhindo kizatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri, bitewe n’uko inyanja ziba zashyushye zikohereza ibicu(bizanywe n’umuyaga) bifite ubuhehere bwinshi mu kirere cyo hejuru y’ubutaka.
Ibi byatumye abasenateri barimo Dr Valentine Uwamariya bavuga ko ibihe isi irimo bishobora gutuma hangirika ibintu byinshi cyane, kubera iyo imvura y’Umuhindo irengeje urugero, bagasaba Guverinoma kunoza imikoranire y’inzego zitandukanye, kugira ngo hajye harebwa ko imishinga yose Igihugu gifite itazabangamirwa n’ibiza.
Dr Uwamariya agira ati “Mu mwaka wa 2023 ibiza byateje ingaruka ku musaruro mbumbe w’Igihugu ku gipimo cya 5%, hakanewe rero ubufatanye bw’inzego, kuko bikomeje bitya tuzashora amafaranga menshi nk’Igihugu, ngira ngo murabizi ko buri mwaka hateganywa amafaranga abarirwa hagati ya miliyari 400-500 yo guhangana n’ingaruka.”
Ati “Ibyo tubona uyu munsi bishobora kuzikuba inshuro nyinshi mu myaka izaza, ndetse uyu mwaka bigaragara ko El Nino izaba ikomeye, iyo bigenze bityo rero imvura iba nyinshi, ubushyuhe bwo murabibona bwabaye bwinshi, mu bihugu bimwe ndetse hari inkongi z’umuriro, bivuze ko mu mishinga yose igihugu gifite hakwiye ibijyanye no gukumira ibiza.”
Meteo Rwanda ivuga ko hagati muri uku kwezi kwa Kanama hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30 mu bice by’Amajyaruguru n’Iburengerazuba bw’Igihugu byegereye amashyamba ya Nyungwe n’Ibirunga, ariko ahasigaye hitaruye cyane ayo mashyamba n’imisozi miremire ngo hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 5.