
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ivuga ko gahunda yo gutanga urukingo rw’Ubuganga bwa ‘Lift Valley’ mu matungo yuza irimo kurangira, ku buryo ngo inyama zigiye kongera kuboneka ku bwinshi, bikazatuma n’igiciro cyazo kimanuka.
Kugeza ubu muri ‘boucheries’ za karitiye zigize Umujyi wa Kigali, igiciro cy’inyama zitwa imvange ni amafaranga 8,500Frw ku kiro, mu gihe izitwa iloti zitagira amagufka ari 12,000Frw.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi k’uyu m’waka hirya no hino mu gihugu havuzwe icyorezo cyitwa Lift Valley Fever’ cyibasira amatungo yuza n’abantu bayariye cyangwa bakoze ku matembabuzi yayo.
Ibi byatumye Leta ifunga amasoko acururizwamo ayo matungo ndetse n’amabagiro yayo, hakurikiraho gahunda yo gukingira.
MINAGRI ivuga ko iyi gahunda irimo kurangira nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko izi ngamba zari zanashyizweho mu rwego rwo kugabanya umuvuduko wo kurya inyama mu Gihugu, nk’uko Leta ijya ihagarika kuroba mu biyaga rimwe na rimwe kugira ngo abantu bataroba amafi akiri utwana.
Ubu rero abantu ngo bashobora kongera gukomorerwa kubaga amatungo yuza, ariko bikajyana no gushyiraho ingamba zo kongera amatungo magufi, hakavamo inyama zunganira iz’inka n’ihene.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi agira ati “Inyama zizaboneka, hagenda haboneka indwara zituruka ku mihindagurikrie y’ibihe harimo na Lift Valley Fever, kugira ngo rero ngo uyirwanye bikaba byafata nk’ukwezi kumwe cyangwa abiri, ariko iyo birangiye ubuzima burongera bugasubira uko bwari bumeze.”
Ati “Urukingo rutangira kubaka ubudahangarwa mu itungo iyo hagiye gushira hafi ukwezi, ibyo twakoze byatangiye gutanga umusaruro, ibyo tumaze igihe dukora kuva mu kwezi kwa Kamena bigaragaza ko amatungo yose akingiye ku buryo kongera kubona amatungo ajya ku isoko bizakomeza, ibyo biciro by’inyama bizagenda bisubira hasi uko amatungo ava muri ya gahunda yo gukingira.”
Gahunda yo guhagarika kubaga amatungo yuza yari yarakomye mu nkokora ibikorwa bya benshi mu bashoramari, ariko mu gihe yaba isubukuwe ngo izaba iziye igihe nk’uko bisobanurwa n’Umworozi witwa Nshimiyimana Jean Bosco w’i Rukomo mu Karere ka Gicumbi.
Nshimiyimana agira ati “Icyorezo kirimo kurangira, mu gace ntuyemo nta tungo riheruka kurwara, ubu baramutse badukomoreye isoko ry’amatungo rikongera kuboneka byaba byiza kuko hari byinshi byakemura, abana bagiye kujya ku ishuri, hari n’indi mishinga myinshi abantu bakora kuko ‘ligne’ y’ubworozi na yo yinjiza amafaranga.”
Twibutse ko kugera hagati mu kwezi gushize kwa Nyakanga igiciro cy’inyama cyari cyatumbagiye kugera ku mafaranga ibihumbi 15Frw ku kiro(inyama z’iloti) ndetse na 12,000Frw ku kiro cy’izitwa imvange.