

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Budage bakoze igikorwa kigamije gufata gufasha abafana babo kuzagera kuri stade bazakiniraho umukino wa nyuma w’amatsinda mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bahitamo kuzabatangira amafaranga.

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Henry Msanga, uheruka gutandukana na Police FC nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na yo, yaciye amarenga agaragaza ko ashobora kuba yamaze kumvikana na Rayon Sports mbere y'uko hatangazwa amakuru ku mugaragaro.

Umutoza w'Amagaju FC, Hammadi Sghir, ari mu bo amakipe ya Police FC na Kiyovu Sports yifuza kwifashisha mu rwego rwo gutegura umwaka utaha w'imikino wa 2026-27.

Umutoza w` ikipe ya Police FC, Abdesatar Ben Moussa, yatangaje ko agiye kurega ikipe ye nyuma yuko imuhagaritse mu buryo avuga ko butubahirije uburenganzira bwe nk`umutoza wari ugifite amasezerano.




