Umutoza w'Amagaju FC, Hammadi Sghir, ari mu bo amakipe ya Police FC na Kiyovu Sports yifuza kwifashisha mu rwego rwo gutegura umwaka utaha w'imikino wa 2026-27.

Amakuru aturuka muri Police FC, avuga ko Police FC yatangiye kureba uburyo yagirana ibiganiro n'umutoza wayo Ben Moussa kugira ngo batandukane, nyuma y'uko iyi kipe itanyuzwe n’umusaruro w`uyu munya Tuniziya mu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports nayo iri gushaka umutoza mushya nyuma yo gutandukana na Haringingo Francis. Hammadi Sghir ari umwe mu mazina ari ku rutonde rw'abashobora guhabwa izi nshingano nyuma y` akazi gakomeye yakoze mu minsi micye yatoje Amagaju FC, akayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Kiyovu Sports irashaka kubaka umushinga mushya uzayifasha kongera guhatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, ari na yo mpamvu buri gushakisha umutoza ufite ubushobozi bwo kugera kuri iyo ntego.
Nubwo amakipe ya Police FC na Kiyovu Sport akomeje kugaragaza ko yifuza uyu mutoza w`Amagaju FC, iyi kipe y`i Nyamagabe nayo iracyafite icyizere cyo gukomezanya na Hammadi Sghir, cyane ko ubuyobozi bw'iyi kipe bukomeje kuganira nawe.
Mu minsi iri imbere ni bwo hazamenyekana umwanzuro wa nyuma, niba Hammadi Sghir azakomeza gutoza Amagaju FC, cyangwa azahitamo gutangira urugendo rushya muri Police FC cyangwa Kiyovu Sports.