
Perezida Kagame yavuze ko ishoramari mu bwikorezi bwo mu kirere rikwiye kugaragara nk'amahirwe ku iterambere ry'Umugabane wa Afurika.
Yabigarutseho mu nama n’Imurikabikorwa byerekeye Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika iteraniye i Lome muri Togo.
Perezida Kagame Paul yagize ati: “Ishoramari ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afrika ntirikwiye kurebwa nk’ikibazo, ahubwo nk’uburyo bushobora kubyazwa umusaruro mu guteza imbere umugabane. Banki z’ubucuruzi, ibigega byigenga, ibigo by’ishoramari ndetse n’abikorera bafite uruhare muri iri terambere”.
Yakomeje ati: “Ariko gushyiramo imari gusa ntabwo bihagije, ahubwo dukwiye no gukuraho imbogamizi zikibangamiye iryo terambere. Imisoro n’amafaranga y’urugendo nk’ikiguzi cy’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afrika, ni bimwe mu bihenze cyane ku isi, rero kugabanya icyo kiguzi ni ingenzi.
Perezida Kagame kandi agaragaza ko hakiri imbogamizi ku bijyanye n’ingendo hagati y’ibihugu bya Afrika, aho yavuze ko hari aho usanga icyerekezo cyihuse hagati y’imijyi yo muri Afrika kinyura ku wundi mugabane, ibi bikabangamira ubucuruzi bikanabangamira ishoramari, ndetse bikanabuza ibikorwa by’ubucuri gukorera hano kuri uyu mugabane.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzitizi zimwe na zimwe, zirimo iza visa, hagamijwe korohereza abantu gusura igihugu, guhuza ibikorwa no gushaka amahirwe.
Ati: “Mu Rwanda, twakuyeho izo nzitizi kuko twashakaga ko abantu basura igihugu, bagahuza ibikorwa ndetse bakavumbura amahirwe ahari. Kandi nk’uko tubizi, ni cyo cyari gikwiye gukorwa.”
Yavuze ko isoko rukumbi ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afrika rishobora gushyiraho uburyo bufatika kandi bwakurikizwa, ariko kuri ubu hakaba hakenewe uburyo busobanutse kandi butanga ibisubizo bifatika.
Perezida Kagame avuga ko nanone ubwikorezi bwo mu kirere bukenera ibibuga by’indege bigezweho, uburyo bwo kubigenzura ndetse n’uruhererekane rwizewe rw’ibikomoka kuri peteroli.
Perezida Kagame yageze i Lomé muri Togo ku wa Mbere tariki 15 Kamena, aho yitabiriye Inama n’Imurikabikorwa byerekeye ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika izasozwa kuwa gatanu tariki 19 Kamena 2026.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo nyafrika y’indege za gisivile (African Civil Aviation Commission) na Afrika yunze ubumwe, ikaba ihuza ba Minisitiri bashinzwe ubwikorezi, abayobozi b’inzego z’indege za gisivile, abayobozi b’ibigo n’ibibuga by’indege, inganda, abashoramari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’ingedno zo mu kirere.