Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Henry Msanga, uheruka gutandukana na Police FC nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na yo, yaciye amarenga agaragaza ko ashobora kuba yamaze kumvikana na Rayon Sports mbere y'uko hatangazwa amakuru ku mugaragaro.

Ibi yabikoze binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyize ubutumwa bugizwe n'udutima tubiri dufite amabara y'ubururu n'umweru, amabara amenyerewe cyane kuri Rayon Sports, anongeraho ikimenyetso cyo gusezera, ibintu byahise bituma abakunzi ba ruhago batangira gutekereza ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Rayon Sports.
Ibyo bije bikurikira amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi mu biganiro n`umurundi ukina Hagati Msanga Henry, ndetse ko yamaze no kumvikana n`ubuyobozi bwa Rayon Sport. Ikipe ya Rayon Sport irifuza Henry Msanga nk`umukinnyi watanga ibisubizo hagati, by`umwihariko ku mwanya w`umukinnyi wo hagati ufasha ba myugariro.
Uyu Murundi yagaragaje urwego rwiza muri Police FC mu bihe bitandukanye yayikiniye, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi bifujwe n'amakipe atandukanye mbere y'uko yinjira mu mezi ya nyuma y'amasezerano ye.
Mu gihe Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka mushya w'imikino wa 2026/27, Msanga yaba yiyongereye ku rutonde rw'abakinnyi bashya iyi kipe iri gukomeza kugura mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo bwo guhatanira ibikombe.
Kugeza ubu, Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barindwi barimo ba myugariro bane aribo Ndayishimiye Didier wakiniraga AS Kigali, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC, Matumona Wakonda Abdel Kanda wavuye mu Amagaju FC, na Charles Tchouplaou ukomoka muri Chad. Kuri abo hakiyongeraho abakinnyi babiri bo hagati Nisingizwe Christian Bebeto wakiniraga Mukura VS na Ndukundimana Fabio wavuye muri Marines FC na rutahizamu uca ku ruhande Muhoza Daniel wavuye muri Etoile de l'Est.