
Umubano w’uRwanda n’uBushinwa ugiye kuzamuka binyuze mu mikoranire yihariye y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Ni ingingo yibanzweho cyane mu biganiro byahuje Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude.
Byagarutsweho mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu, aho Ambasaderi Gao Wenqi, yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu by’inshuti, bifitanye imibanire myiza ishingiye ku bwubahane n’icyizere kandi ko Inteko z’ibihugu byombi nizirushaho gukorana bizatanga umusaruro wisumbuyeho mu bikorwa bisanzwe bihuriyeho.
Ambasaderi Gao yashimangiye ko iki cyizere ari ryo pfundo rizakomeza kubakirwaho imibanire myiza y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude, avuga ko ibiganiro yagiranye na Ambasaderi w’UBushinwa mu Rwanda, bigiye kunoza imikoranire y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi, bishyigikirwa n’ibikorwa bimaze igihe bikorwa hagati y’ibihugu byombi.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’uRwanda, KAZARWA Gertrude yagize ati: “Ibiganiro nagiranye na Ambasaderi w’uBushinwa mu Rwanda, byitaye cyane ku mibanire cyangwa se ubucuti hagati y’Inteko zishinga amategeko y’uBushinwa n’iy’uRwanda. Kandi birashyigikirwa n’ibikorwa bimaze igihe bikorwa hagati y’ibihugu byombi ari mu bucuruzi, ibikorwaremezo, uburezi n’ibindi.”
Yakomeje agira ati: “Icyo bitanze rero ni uko n’inteko zombi zigiye gukorana kugira ngo dukore itsinda ry’ubucuti hagati y’inteko zishinga amategeko rigizwe n’abadepite bo mu Bushinwa ndetse n’uRwanda. Iyo tumaze gukora itsinda ry’ubucuti bidufasha gukorana neza kuko inteko ziba ziri hamwe, tukaganira hamwe, tugakora igenamigambi ry’ibikorwa turi hamwe, kuburyo ibikorwa bigendana, dufite aho byanditse, aho bihera n’ibyo dukurikiza.”
Ku wa 29 Nyakanga 2025, ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Gao muri Village Urugwiro, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bibona neza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda ndetse mu myaka itandatu ishize, iki gihugu ni cyo cyaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa uhagaze neza kuva mu mwaka wa 1971, ukaba ugaragarira mu bikorwa byinshi birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Ibikorwaremezo bitandukanye n’ibindi.