
Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze kumvikana na rutahizamu w`ikipe ya Rutsiro FC, Mumbele Jonas Malikidodo. Uyu munye Congo agiye kuba rutahizamu wa 2 werekeje muri Kiyovu Sport.
Amakuru aturuka muri Kiyovu Sport, yemeza ko iyi kipe yasoje ibiganiro n`umunye Congo usatira aca ku ruhande, Mumbele Jonas, kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha w`imikino. Uyu munye Congo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe ya Rutsiro FC yari ifite mu mwaka ushize, nubwo yamanutse mu cyiciro cya 2.
Mumbele agiye gusinyira Kiyovu Sport kugira ngo asimbure Uwineza Rene uzerekeza muri APR FC, nyuma yo kumara imyaka 2 muri Kiyovu Sport, aho yari atijwe n`ikipe ya Intare FC.
Mumbele Jonas Malikidogo, agiye kuba umukinnyi wa 2 mushya ikipe ya Kiyovu Sport isinyishije nyuma ya Lola Kanda Moise waturutse muri Gicumbi FC. Lola Kanda, we agiye gusimbura Uwiyaremye Fidali, nawe uzerekeza muri APR FC.
Ikipe ya Kiyovu Sport ivuga ko itazagura abakinnyi benshi muri uyu mwaka, dore ko ubuyobozi bw`iyi kipe bwatangaje ko buzongeramo abakinnyi bane gusa, ahubwo bukazibanda ku kongera amasezerano abakinnyi bayo beza bayasoje.
Muri urwo rwego ikipe ya Kiyovu Sport imaze kongera amasezerano abakinnyi batanu aribo Mbonyingabo Regis na Byiringiro David bakina inyuma, Sharif Bayo na Nsanzimfura Keddy bakina hagati, n`umunyezamu Nzeyurwanda Djihad.