Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Budage bakoze igikorwa kigamije gufata gufasha abafana babo kuzagera kuri stade bazakiniraho umukino wa nyuma w’amatsinda mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bahitamo kuzabatangira amafaranga.

Iki cyemezo cyaturutse ku bakinnyi b’inararibonye b’iyi kipe, bayobowe na kapiteni Joshua Kimmich, nyuma yo kubona ko abafana benshi bari bafite impungenge z’amafaranga menshi asabwa kugira ngo bagere kuri stade iri muri New Jersey, aho u Budage buzakinira na Ecuador ku wa 25 Kamena 2026.
Nubwo benshi muri abo bafana bazaba bacumbitse mu Mujyi wa New York, kugera kuri iyo stade byagaragaye ko bisaba amafaranga arenze ayo benshi bari biteze. Itike ya bisi iri kugura amadolari 20, mu gihe urugendo rwa gari ya moshi rwo kujya no kugaruka rushobora kugera hafi ku madolari 100, ibintu byatumye bamwe batangira gutekereza niba bazabasha gukurikirana uwo mukino.
Mu rwego rwo kwereka abafana ko babazirikana, abakinnyi b’u Budage bahisemo gutegura uburyo bwo kubageza kuri stade maze babategurira imodoka z’ubuntu zizafasha abafana bagera ku 4,000 kugera aho umukino uzabera nta kiguzi bishyuye.
Mu butumwa bwohererejwe amashyirahamwe y’abafana yemewe na Federasiyo y’Umupira w’Amaguru y’u Budage, abakinnyi bagaragaje ko bashima cyane ubwitange abafana bagira mu kubashyigikira aho bakina hose.
Bagize bati: “Turabizi ko hari byinshi mwigomwa kugira ngo mudushyigikire muri iri rushanwa. Inkunga muduha iduha imbaraga zikomeye, ni yo mpamvu twifuje kugira uruhare mu koroshya urugendo rwanyu rugana kuri stade ku mukino tuzahuramo na Ecuador.”
Mu myaka yashize, u Budage bwahuye n’ibihe bitari byiza nyuma yo gusezererwa rugikubita mu matsinda mu Bikombe by’Isi bya 2018 na 2022, ibintu byatumye bamwe mu bafana batakariza icyizere iyi kipe ndetse n’umubare w’abakurikiraga imikino yayo ukagabanuka.
Gusa kuva Julian Nagelsmann yashingwa kuyitoza mu 2023, impinduka zatangiye kugaragara. Mu irushanwa rya Euro 2024 ryabereye mu Budage, iyi kipe yongeye kwerekana ko ishoboye guhatana ku rwego rwo hejuru mbere yo gusezererwa muri kimwe cya kane cy’irangiza na Espagne yaje no gutwara igikombe.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, u Budage buzatangira urugendo rwabwo rukina na Curaçao i Houston ku wa 14 Kamena, mbere yo guhura na Côte d’Ivoire i Toronto ku wa 20 Kamena. Nyuma y’iyo mikino yombi, buzasoza amatsinda bukina na Ecuador, umukino uzabera muri New Jersey ari na wo watumye abakinnyi bafata icyemezo cyo korohereza abafana babo mu rugendo.