Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ibibyimba bifata mu bwonko bibaho iyo kwirema cyangwa kwiyegeranya k’uturemangingo tw’umubiri bitagenze neza, bikabyara ikibyimba kigenda gikura buhoro buhoro. Iyi ndwara iri mu cyiciro cy’izitandura, ishobora no kugira aho ihurira na kanseri, ndetse n’igituntu.
Mu kiganiro Radio Umwezi yagiranye n’umuganga w’indwara zo mu mubiri ukorera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. MUSABENDE Marcellin yasobanuye impamvu zishobora gutera ibi bibyimba muri rusange.
Dr. Musabende avuga ko mu bishobora gutera ibibyimba byo mu bwonko harimo igituntu, inzoka za tenia n’ibindi ubusanzwe zizwiho kuba mu nda.
Agira ati: “Ibibyimba byo mu bwonko, bishobora kuba byava nko ku gituntu ni urugero, umuntu ashobora kurwara igituntu kikagera no mu bwonko kigateramo ikibyimba, umuntu ashobora kugira inzoka za teniya zikajya mu bwonko zigateramo amagi bigatera ibibyimba, cyangwa se kikaba cyakwizana ari nka kanseri nkuko gifata n’ahandi”.
Dr Musabende avuga ko ibimenyetso by’indwara y’ibibyimba byo mu bwonko ari byinshi bitewe n’aho ikibyimba giherereye mu bice bigize ubwonko, ariko iby’ingenzi bikaba ari ukuribwa umutwe bihoraho, kugira igicuri no kugagara igice kimwe cy’umubiri.
Ati: “Akenshi umuntu aribwa umutwe uhoraho, kuburyo afata n’imiti igabanya ububabare nka paracetamol ni urugero, ntibigire icyo bimumarira. Rimwe na rimwe umuntu agira igicuri, kugagara igice kimwe cy’umubiri ntigikore, kutareba cyangwa kutabona umuntu akaba yagira ubuhumyi atari asanganywe”.
Akomeza ati: “Umuntu ashobora gutakaza ubushobozi bwo kumva, ntiyumve, cyangwa se no kutavuga ijwi rigahinduka, kugira umuriro no gutakaza ibiro nk’iyo ari ikibyimba cyo mu bwonko cyatewe n’igituntu wenda.”
Ibibyimba byo mu bwonko bivurwa mu buryo butatu, harimo kubibaga, kubishiririza ndetse no gufata imiti ibivura, bwose bugenwa na muganga w’inzobere. Inama itangwa n’abanganga hagamijwe gukumira iyi ndwara y’ibibyimba byo mu bwonko, ni uko abantu bakwisuzumisha hakiri kare, no kubona ubuvuzi bwihuse kubo bigaragayeho.
Mu rwego rwo kumenyekanisha indwara y’ibibyimba byo mu bwonko, no kwita ku babirwaye, hashyizweho Umunsi mpuzamahanga (World Brain Tumor Day) uba buri mwaka ku itariki ya 8 Kamena.
Imibare ya vuba yatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), igaragaza ko abantu bafatwa n’indwara y’ibibyimba byo mu bwonko buri mwaka ku isi bagera ku 321,000, naho abahitanwa nabyo buri mwaka bakaba 248,000.