
Umutoza w`ikipe y`igihugu ya Tuniziya, Sabri Lamouchi, yirukanywe nyuma yo gutsindwa bikomeye n`ikipe ya Sweden ibitego bitanu kuri kimwe, ku mukino wa mbere mu gikombe cy`isi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 15 kamena n`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu gihugu cya Tuniziya (TFF), nyuma y`inama yahuje abayobozi b`uru rwego ruyobora ruhago muri icyo gihugu.
Sabri Lamouchi asezerewe nyuma y` igihe gito cyane, dore ko atandukanye n`ikipe ya Tuniziya amaze kuyitoza imikino itanu gusa. Ku mukino we wa mbere nk`umutoza wa Tuniziya yatsinze ikipe ya Haiti. Nyuma yaho, yatsinzwe imikino 3 mu mikino 4 yatoje ikipe y`igihugu ya Tuniziya. Muri iyo mikino, harimo umukino wa gishuti ikipe ya Tuniziya yatsinzwemo n`Ububiligi ibitego bitanu ku busa. Uwa nyuma atoje n`umukino we wa mbere mu gikombe cy`isi yaraye atsinzwemo na Sweden ibitego bitanu kuri kimwe.
Kugeza ubu, ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru muri Tuniziya, ntabwo riratangaza umutoza uzasigarana ikipe y`igihugu cy`abo, mu mikino basigaje mu gikombe cy`isi. Gusa abatoza bari kuvugwa ko bashobora kuvamo umwe uzasimbura Sabri Lamouchi, harimo Wahbi Khazri wari kapiteni w`iyi kipe mu gikombe cy`isi cya 2022, na Mondher Kebaier wayitozaga mu gikombe cy`isi giheruka.
Sabri Lamouchi, abaye umutoza wa mbere wirukanywe muri iki gikombe cy`isi, akaba n`umutoza wa 2 utsinzwe ibitego byinshi ku mukino wa mbere, nyuma y`umutoza w`ikipe y`igihugu ya Curacao, Dick Advocat, watsinzwe ibitego birindwi kuri kimwe n`ikipe y`ubudage.
Ikipe ya Tuniziya izakina umukino wayo wa kabiri muri iki gikombe cy`isi n`ikipe y` Ubuyapani. Ni umukino uteganyijwe ku wa 20 kamena.