
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tuniziya (FTF), ryatangaje ko umufaransa Hervé Renard, ariwe ugiye gutoza ikipe y`igihugu ya Tuniziya mu gikombe cy`isi nyuma yo gutandukana na Sabri Lamouchi.
Ibi byatangajwe nyuma y`inama yahuje ubuyobozi bw`ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru muri Tunisia (FTF), mu rwego rwo gushaka igisubizo cyihuse ku mutoza wakomezanya n`ikipe y`igihugu ya Tuniziya muri iki gikombe cy`isi. Mu batoza bavugwaga harimo Wahbi Khazri wari kapiteni w`iyi kipe mu gikombe cy`isi cya 2022, na Mondher Kebaier wayitozaga mu gikombe cy`isi giheruka.
Gusa mu buryo butunguranye, Hervé Renard niwe wagizwe umutoza mushya w`ikipe y`igihugu ya Tuniziya, aho uyu mufaransa yahawe amasezerano yo kuyitoza mu mikino basigaje muri iki gikombe cy`isi. Hervé Renard yahawe intego yo gukora iyo bwabaga ngo Tuniziya ibone itike yo gukomeza muri kimwe cya munani nyuma y`imikino basigaje mu itsinda barimo.
Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru muri Tunisia (FTF), rivuga ko nyuma y`igikombe cy`isi riteganya kugirana ibindi biganiro n`umutoza Hervé Renard ,kugira ngo babe bakorana mu gihe kirekire. Ibyo bizaterwa n`umusaruro azabaha muri iki gikombe cy`isi.
Kuri uyu wa 16 kamena 2026, umutoza mushya w`ikipe y`igihugu ya Tuniziya, Hervé Renard, yahise akoresha imyitozo ye ya mbere bategura umukino wa 2 bazakina n`ikipe y` Ubuyapani mu itsinda ryabo. Uyu mukino uteganyijwe ku wa 21 kamena i Monterrey muri Mexique.Uwo mukino ukazakurikirwa n`uwo bazakina n`ubuhollandi ku wa 26 kamena 2026.
Umutoza Hervé Renard yari amaze iminsi nta kazi afite nyuma yo gusezererwa n`ikipe y`igihugu ya Arabiya Saoudite mbere y`imikino y`igikombe cy`isi cya 2026, asimburwa n`umugereki Georgios Donis.
Uyu mutoza agiye gutoza mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gutoza ikipe ya Maroc mu gikombe cy`isi cya 2018 , na Arabiya Saoudite muri 2022.