Nyuma yo kubona intsinzi ya mbere muri CECAFA Kagame Cup 2026, umutoza wa APR FC, Talib Abderrahim yavuze ko intsinzi y'ibitego 3-1 itari impanuka, ahubwo yaturutse ku masomo ikipe yakuye mu mukino wa mbere ndetse no ku myiteguro yo kuzamura icyizere cy'abakinnyi.

Ikipe ya APR FC ishobora kugarura abakinnyi babiri aribo Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco baherutse gutandukana nayo, nyuma yuko umutoza wa APR FC asabye ubuyobozi bw`iyi kipe gukora ibishoboka byose ngo bagarurwe.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko ikipe ye idafata CECAFA Kagame Cup 2026 nk’irushanwa ryo kugeragezamo abakinnyi bashya, ahubwo ko ari amarushanwa bagiye guhatanamo bafite intego yo kwegukana igikombe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), ryamaze gutangaza abasifuzi bazayobora irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, barimo abanyarwanda batatu Uwikunda Samuel, Mutuyeyezu Dieudonné na Ishimwe Didier.
Umutoza mushya w` ikipe ya Gicumbi FC, Afahmia Lotfi, nyuma yo kugera i Kigali, yatangaje ko aje kubaka ikipe ya Gicumbi nk`ikipe ihatana kandi izamura impano z`abakinnyi bakiri bato, ariko yirinda kuvuga ku bibazo afitanye na Rayon Sports.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, ashimangira ko igihe iri rushanwa ribereye mu Rwanda, APR FC ikwiye gukora ibishoboka byose igasigarana igikombe.

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, yamaze kwerekeza mu ikipe ya SV Waldhof Mannheim yo mu cyiciro cya gatatu mu Budage, aho yayisinyiye ku buntu.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko umubare w’amakipe azitabira igikombe cya Afurika uzava kuri 24 ukagera kuri 28, impinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu irushanwa rya 2027 rizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda yageze i Kigali izanye abakinnyi mpuzamahanga bakomeye, barimo Farouk Miya wahoze ari kapiteni w`ikipe y`igihugu ya Uganda na kapiteni wabo Milton Karisa.

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ukinira Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin, yavuze ko ikipe ye ndetse na APR FC na Rayon Sports ari zo aha amahirwe yo kwegukana irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.