Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko ikipe ye idafata CECAFA Kagame Cup 2026 nk’irushanwa ryo kugeragezamo abakinnyi bashya, ahubwo ko ari amarushanwa bagiye guhatanamo bafite intego yo kwegukana igikombe.
Rayon Sports yatangiye neza iri rushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba, itsinda KVZ SC yo muri Zanzibar ibitego 2-0 mu mukino wa mbere yakinnye kuri iki Cyumweru. Nyuma y’uyu mukino, Murenzi Abdallah yashimye uburyo ikipe ye yitwaye, ashimangira ko Rayon Sports yakomeje kugaragaza umupira ushimisha abafana bayo.
Yagize ati: “Iyi kipe iranshimishije cyane,ngira ngo abakurikiye imikino yose tumaze gukina tuba turi hejuru twiharira umukino cyane ku buryo n’ikipe tutatsinda biba bigaragara ko ari amahirwe yabuze ariko tuba twagaragaje ko dufite umupira mwiza. Uyu niwo mwimerere wa Rayon Sports ,aho dukina umupira ushimisha abakunzi bayo.Rero ndatekereza ko n’iyi mikino iri imbere tuzakomeza kubaka ikipe”.
Nubwo Perezida wa Rayon Sports yemera ko iri rushanwa rizafasha abakinnyi bashya kumenyana no kumenyera gukinana, yavuze ko ibyo bidakuraho intego yo guhatanira igikombe.
Ati: “Ariko iyi mikino ntabwo tuyifata nk’iyoroheje. Ni igikombe cy’Umukuru w’Igihugu cyacu kandi tugihaye agaciro gakomeye. Ntabwo rero ari umwanya wo kugerageza abakinnyi; ni umwanya wo guhatana tukareba ko twagitwara.”
Murenzi Abdallah kandi yavuze ko Rayon Sports ifite amahirwe yo gukomeza muri CECAFA Kagame Cup 2026, ndetse intego ikaba ari ukugera muri ½ cy’irangiza no guhatanira kujya ku mukino wa nyuma.
Nyuma yo gutsinda umukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup, ikipe ya Rayon Sport isigaje imikino ibiri mu itsinda ryayo. Kuri uyu wa gatatu tariki 29 nyakanga 2026, Rayon Sport izakina na Tusker FC yo muri Kenya mbere yo gusoreza kuri Al Hilal yo muri Soudani.