Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko umubare w’amakipe azitabira igikombe cya Afurika uzava kuri 24 ukagera kuri 28, impinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu irushanwa rya 2027 rizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yatangaje iki cyemezo, avuga ko ari intambwe igamije gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika no guha ibihugu byinshi amahirwe yo kwitabira iri rushanwa rikomeye. Ati: “Twongereye umubare w’amakipe azitabira Igikombe cya Afurika kiri imbere.”
Kongera umubare w’amakipe kuva kuri 24 ukagera kuri 28 bikurikiye impinduka zabaye mu 2019, ubwo amakipe yitabiraga igikombe cya Afurika yavuye kuri 16 akagera kuri 24. Icyo gihe byatumye ibihugu byinshi bibona amahirwe yo kwitabira irushanwa, ndetse n’umubare w’imikino uriyongera.
CAF irateganya gutangaza ibisobanuro birambuye ku buryo bushya bwo gushaka itike n’uko imyanya izagabanywa mu turere dutandatu tugize Afurika. Igikombe cya Afurika cya 2027 kizaba ari cyo cya mbere kizitabirwa n’amakipe 28, mu gihe CAF ikomeje kongera ishoramari mu marushanwa, ibihembo no guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore.
Motsepe yavuze ko kongera umubare w’amakipe bitazafasha gusa mu kuzamura ihangana, ahubwo bizanaha abakinnyi benshi amahirwe yo kugaragaza impano zabo ku rwego mpuzamahanga. Iri rushanwa rizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania mu 2027, rikaba rishobora gutanga umwanya wo kubona ibihugu bishya cyangwa byari bimaze igihe bitagaragara ku rwego rwa Afurika.