Nyuma yo kubona intsinzi ya mbere muri CECAFA Kagame Cup 2026, umutoza wa APR FC, Talib Abderrahim yavuze ko intsinzi y'ibitego 3-1 itari impanuka, ahubwo yaturutse ku masomo ikipe yakuye mu mukino wa mbere ndetse no ku myiteguro yo kuzamura icyizere cy'abakinnyi.
Ibi, Tabib yabitangaje nyuma yuko ikipe ya APR FC itsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti ku bitego bitatu kuri kimwe, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda muri CECAFA Kagame Cup.
Uyu munya Maroc yavuze ko gutsindwa umukino ubanza byabababaje cyane kuko yumvaga bitari bibikwiye, ari na yo mpamvu bongeye gufata umwanya wo kongera kureba uwo mukino inshuro nyinshi bagasesengura amakosa yakozwe n'abakinnyi ku giti cyabo kugira ngo yabafasha mu mikino ukurikiraho.
Abderrahim yagize ati "Ikintu cyari gikomeye cyane ni ugusubira mu kibuga nyuma yo gutsindwa. Abakinnyi ntibigeze bemera uburyo twatsinzwemo. Twahakuye amasomo akomeye nyuma yo kureba amashusho y'umukino tugasanga twarakoze amakosa akomeye. Uyu munsi twinjiye mu kibuga dufite intego imwe gusa, ari yo gutsinda."
Yavuze ko impinduka bakoze hagati mu kibuga ndetse no kongera imbaraga mu busatirizi ari byo byatumye babasha gutsinda ibitego bitatu mu gice cya mbere.
Talib Abderrahim yanavuze ko abantu badakwiye gucira urubanza ikipe hakiri kare kuko itabonye igihe gihagije cyo kwitegura iri rushanwa. Yasobanuye ko mu buryo bwa siyansi, ikipe ikenera nibura iminsi 40 yo kwitegura amarushanwa nk'aya, nyamara bo babonye iminsi 10 gusa mbere yo gutangira CECAFA Kagame Cup.
Ikindi ngo ni uko batangiye iri rushanwa bafite abakinnyi benshi bashya. Ati “Dufite abakinnyi batandatu bashya. Ntibaramenyerana kandi baturuka muri shampiyona n'ibihugu bitandukanye. Gukorana neza bisaba igihe."
Mu gice cya kabiri, umutoza Talib yakoze impinduka zagaragaye nk'izatunguranye, ariko yavuze ko zari zigamije kurinda abakinnyi imvune no kubategurira umukino ukurikira. Yavuze ko bakinnye mu buryo bwa 4-2-4, aho bifuzaga kongera imbaraga mu busatirizi ariko bakagira n'abakinnyi bashobora kugarura imipira hagati mu kibuga.
Talib yavuze ko atemera ko umukinnyi agomba kuguma ku mwanya umwe gusa. Yasobanuye ko umupira w'amaguru wa none usaba buri mukinnyi, uretse umunyezamu, kuba ashobora guhindurirwa umwanya bitewe n'imiterere y'umukino.
Umutoza wa APR FC yavuze ko umukino utaha uzaba ukomeye cyane kuko bazahura n'ikipe ikina yugarira neza kandi ikoresha cyane ibitero byihuse. Yavuze ko yamaze kuyisesengura ndetse ko bazakoresha iminsi ibiri isigaye bakora imyitozo yo kwisubiza imbaraga, gusuzuma amashusho no gutegura uburyo bazayitwaramo.
Mu butumwa yageneye abafana, yasabye ko bakomeza kwihangana no kugirira icyizere umushinga w'iyi kipe. Yibukije ko no mu mwaka ushize hari abashidikanyaga ku bushobozi bw'ikipe mu ntangiriro za shampiyona, ariko nyuma ikaza gutwara ibikombe bitatu.
Uyu mutoza yanavuze ko abakinnyi nka Daouda Youssif n'umunyezamu Elnane Silouane bakiri kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugira imvune mu mukino uheruka, ariko yizeye ko bashobora kuzaba biteguye umukino utaha nibakomeza kwitabwaho neza.
Ku mukino wa gatatu mu itsinda ryayo, mu mikino ya CACAFA Kagame Cup,ikipe ya APR FC izahangana na Vipers SC yo muri Uganda, nayo yatsinze Gormahia ku gitego kimwe ku busa, byatumye iyi kipe yo muri Uganda iyobora itsinda n`amanota 6. Gormahia iri ku mwanya wa 2 n`amanota 3 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 3.