Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ukinira Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin, yavuze ko ikipe ye ndetse na APR FC na Rayon Sports ari zo aha amahirwe yo kwegukana irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Jamus FC iri mu makipe azitabira iri rushanwa rizabera mu Rwanda kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026. Mu myitozo yakozwe ku wa 21 Nyakanga, Muhire Kevin, yavuze ko we n’ikipe ye biteguye neza iri rushanwa ndetse ko bizeye kuzitwara neza.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Rayon Sports, yavuze ko mu makipe ashobora kwegukana igikombe, ikipe ye Jamus FC ari yo aha amahirwe ya mbere, igakurikirwa na APR FC na Rayon Sports.
Yagize ati : “Ikipe imeze neza kuko tumaze hafi ibyumweru bibiri n’igice twitegura.Umwuka umeze neza. Turi kumwe n’amakipe akomeye, ariko natwe tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubone umusaruro twifuza. Irushanwa ni igipimo cyiza ku makipe yo mu gihugu. Ndaha amahirwe ya mbere Jamus nkinira, ayandi makipe mpa amahirwe ni APR FC na Rayon Sports.”
Muhire Kevin kandi yavuze ko ari ubwa mbere agiye kwitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, nubwo amaze igihe kinini akina umupira w’amaguru.
Jamus FC iri mu Itsinda B, aho iri kumwe na Singida Big Stars na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Mogadishu City yo muri Somalia.
Itsinda A rigizwe na APR FC yo mu Rwanda, Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti.
Rayon Sports yo mu Rwanda iri mu Itsinda C, aho izakina na Al Hilal SC yo muri Sudani, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC yo muri Zanzibar.