Umutoza mushya w` ikipe ya Gicumbi FC, Afahmia Lotfi, nyuma yo kugera i Kigali, yatangaje ko aje kubaka ikipe ya Gicumbi nk`ikipe ihatana kandi izamura impano z`abakinnyi bakiri bato, ariko yirinda kuvuga ku bibazo afitanye na Rayon Sports.
Uyu mutoza w`umunya-Tunisia yageze i Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, aho aje gutangira imirimo ye nk`umutoza w`ikipe ya Gicumbi FC yasinyiye amasezerano y`imyaka ibiri.
Akigera ku kibuga cy` indege cya Kanombe, Lotfi yavuze ko aje kubaka ikipe ya Gicumbi FC mu buryo bushya, abanje kuganira n’ubuyobozi kugira ngo bumuhe abandi batoza bazafatanya na we. Mu ntego azanye muri iyi kipe yo mu karere ka Gicumbi, harimo kubaka ikipe ihatana ku rwego rufatika no kuzamura impano z`abakinnyi bakiri bato.
Abajijwe ku bibazo afitanye n`ikipe ya Rayon Sports yatozaga,bigatuma ayirega, Afahmia Lotfi, yirinze kugira icyo abivugaho. Ati: " “ibi tubyihorere bizaza nyuma”.
Umutoza Afahmia Lotfi aherutse kurega ikipe ya Rayon Sports ayishyuza amafaranga arenga miliyoni 20 y`u Rwanda, nk`indishyi zo kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Umutoza Lotfi yavuye mu Rwanda mu Ugushyingo 2025, nyuma yo kugira umusaruro muke mu mezi atatu gusa yatojemo Rayon Sports, bikamuviramo gusezererwa.
Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, umutoza Afahmia Lotfi yerekeje mu ikipe ya Gicumbi FC, aho aje gusimbura Justin Bisengimana werekeje muri AS Kigali.
Lotfi asanze mu ikipe ya Gicumbi abakinnyi bashya barimo rutahizamu Bazira Leonard wavuye muri Vital`o y`i Burundi, myugariro Ndizeye Eric waturutse muri Hutteen SC yo muri Syria ,n` umunyezamu mpuzamahanga w`umurundi Nahimana Jonathan wavuye muri Vision FC y`i Burundi.
Mu mwaka w`imikino ushize, ikipe ya Gicumbi FC, ubwo yari izamutse mu cyiciro cya mbere, yasoje Shampiyona ya 2025/26 iri ku mwanya wa 12 mu makipe 18.