
Rutahizamu w`ikipe ya Rayon Sports usatira aca mu mpande, Iradukunda Elie Tatou, yakuwe mu Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, azamurwa mu ikipe nkuru izakina na Liberia na Cap-Vert mu majonjora y`igikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball nyuma yo gutsindwa na Tunisia amaseti 3-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza, wabereye muri Palais des Sports El Menzah i Tunis.
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Joy-Lance Michels, na myugariro wayo, Mutsinzi Ange, bageze i Kigali batanga icyizere cyo guhesha Amavubi itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ( CAN 2027).

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Liberia ‘Lone Stars’ bageze mu Rwanda bahasanga Umutoza wabo, Erradi Adil Mohamed, mu gihe bitegura gukina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ( Afcon 2027).

Umunyarwandakazi, Musabyeyezu Adeline,Niyonkuru Florence na Hakizimana John begukanye imidali mu marushanwa mpuzamahanga yabereye muri Danemark,mu Butaliyani no muri Argentine mu mpera z`icyumweru gishize.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yasabye abanyarwanda kuzaza ari benshi, bakuzura stade ku mukino uzahuza u Rwanda na Liberia, yemeza ko Amavubi abakeneye.


Umutoza mukuru w`ikipe ya Sunrsise FC, Banamwana Camarade,yagaragaje ko abagira uruhare mu gutoranya abakinnyi n’abatoza beza bahembwa na Rwanda Premier League, babogamira ku makipe makuru.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 20, yasezerewe mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Ethiopia igatahana inota rimwe gusa.