
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko ikipe ye yabuze amahirwe yo gutsinda Black Bulls yo muri Mozambique, nubwo yayirushaga mu buryo bw’imikinire, bityo itsindwa ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Black Bulls yo muri Mozambique yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup wabereye i Kigali, itahana icyizere cyo gukomeza mu matsinda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U-17), yasezerewe muri 1/2 cya CECAFA nyuma yo gutsindwa na Somalia kuri penalty 4-5.U Rwanda rurasabwa gutsinda umukino w`umwanya wa 3 kugira ngo rubone itike y`igikombe cya Afurika cy`abatarengeje imyaka 17.

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, yatangiye nabi urugendo itsindirwa na Zamalek yo mu Misiri igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri, byatumye icyizere cyo gukomeza mu matsinda gisigara ari hafi ya ntacyo.

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko rwahanishije Gicumbi FC amande y’ibihumbi 300 Frw na Kigali FC ibihumbi 100 Frw, nyuma yo kurenga ku mabwiriza zigahindura nimero z’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n`amategeko.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), ryatangaje ko inkunga igenerwa amashyirahamwe arimo na FERWAFA yavuye ku bihumbi 525$ akagera ku bihumbi 700$ [asaga miliyari 1,03 Frw], mu gihe impuzamashyirahamwe mu turere zizahabwa ibihumbi 900$.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U-17) yageze muri ½ cya CECAFA nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0, yongera icyizere cyo kubona itike y’igikombe cya Afurika.

Imikino ya League Phase muri UEFA Champions League yasize umunyarwanda Joy-Lance Mickels ahesheje intsinzi ikipe ya Sabah FK, anaba umunyarwanda wa mbere utsinze igitego muri iri rushanwa.

Nyuma yo gukinira imyaka myinshi Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu"Amavubi", Uwimana Abdoul uzwi nka ‘Gakara’, yahawe imirimo muri Rayon Sports y`abagore ( Rayon Sports WFC) nk`umutoza wungirije.

Igishushanyo mbonera cy’ikibuga kizakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 mu Rwanda kirimo ibintu byihariye bizashingira ku miterere y’ahazubakwa, birimo imisozi n’ikiyaga. Abafite uruhare muri uyu mushinga bavuga ko ubunararibonye bwabo mu gutegura ibibuga byo ku rwego mpuzamahanga buzafasha u Rwanda kubona ikibuga cyujuje ibisabwa n’iri rushanwa.