
Nyuma yo gukinira imyaka myinshi Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu"Amavubi", Uwimana Abdoul uzwi nka ‘Gakara’, yahawe imirimo muri Rayon Sports y`abagore ( Rayon Sports WFC) nk`umutoza wungirije.

Igishushanyo mbonera cy’ikibuga kizakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 mu Rwanda kirimo ibintu byihariye bizashingira ku miterere y’ahazubakwa, birimo imisozi n’ikiyaga. Abafite uruhare muri uyu mushinga bavuga ko ubunararibonye bwabo mu gutegura ibibuga byo ku rwego mpuzamahanga buzafasha u Rwanda kubona ikibuga cyujuje ibisabwa n’iri rushanwa.

U Rwanda rugiye kwakira imikino njyarugamba ya PFL Africa (Professional Africa League Africa) ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Iyi mikino ya nyuma izahuza indwanyi zahize abandi.


Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bushya bwo kwinjiza muri sitade abanyabigwi bakanyujijeho, bagahesha ishema igihugu mu mupira w’amaguru, abatoza n’abasifuzi ku mikino ya BK Pro League.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko kuba Sosiyete ya Jayrutty yaratinze kwishyura amafaranga yasezeranyije Rayon Sports, byatumye iyi kipe itinda guhemba abakinnyi no kwishyura amafaranga igomba abanyamahanga barimo Mokono Elie ‘Eldinho’, Mohamed Ouattara na Sandja Bulaya.

U Rwanda rwitabiriye shampiyona nyafurika ya MMA ku nshuro yarwo ya mbere, muri iyi mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts [MMA], igiye kubera muri Côte d’Ivoire.

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yagaragaje ko atemeranya n’abanyamakuru bakomeje kuvuga ko iyi kipe imaze imikino irenga itanu idatsinda, ashimangira ko iyo mibare nta shingiro ifite.

Gorilla FC yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro-League 2026-27. Yasoje ari abakinnyi 9 nyuma y'uko Masudi Naricisse na Sunday Inemesit bahawe amakarita atukura.
