
Abahinzi n’aborozi baganiriye na Radio Umwezi bavuga ko kubura kw’imvura yajyaga igwa hagati mu kwezi kwa Kanama henshi mu Gihugu, bizateza igabanuka ry’umusaruro wajyaga uboneka mu mpeshyi isanzwe.
Bavuga ko imvura y’itumba ry’uyu mwaka yacitse vuba, impeshyi itangira kare, ndetse ngo byageze hagati mu kwezi kwa Kanama abahinzi n’aborozi ntibabona imvura yajyaga igwa muri icyo gihe, bituma batoroherwa no gutegura intabire zizaterwamo imyaka ku mvura y’Umuhindo.
Ibihingwa byajyaga biterwa mu mpeshyi ku misozi mu bice by’amajyaruguru y’Igihugu, birimo ibirayi, amasaka n’ibigori ntabwo byatewe nk’uko byari bisanzwe, ibi ngo bizagira ingaruka zo kutabona umusaruro wabyo mu mpera z’uyu mwaka no mu ntango z’utaha wa 2027.
Ubwatsi bw’amatungo na bwo bwamezwaga n’imvura igwa hagati mu kwezi kwa munani bwarabuze, bikaba ngo birimo guteza igabanuka ry’umukamo, nk’uko bisobanurwa n’umwe mu burozi bahagarariye abandi mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi.
Agira ati “Iyi mpeshyi ntabwo isanzwe, ubundi imvura yatindaga gucika ku buryo hano yageraga mu kwezi kwa gatandatu ikigwa, noneho no mu kwa munani mu matariki 15 ikongera ikagwa, ariko ubu ubwatsi ntabwo buri kongera gushibuka neza bitewe n’iyo mvura yabuze mu kwa gatandatu, mu kwa karindwi no mu kwa munani, impeshyi yabaye ndende.”
Uyu mworozi avuga ko mu mpeshyi isanzwe yajyaga abona umukamo w’amata utari munsi ya litiro 20 ku munsi, ariko ubu ngo ntabwo ari kurenza litiro 16 ku munsi.
Avuga ko ingamba zo guhunika ubwatsi mu mpeshyi kugeza ubu zidahagije, hakaba ngo hakenewe gushakisha n’ubundi buryo burimo ubwo guhinga ubwatsi mu bikarayi bigaterekwa muri za etageri ahantu hatwikiriye(byitwa Hydroponic fodder), ndetse no gushaka utumashini twuhira ku bantu baturiye imigezi n’ibiyaga.
Abayobozi b’Urugaga rw’Abahinzi mu Rwanda rwitwa Imbaraga, barimo Umunyambanga warwo Claude Ngizwenayo ndetse na Joseph Gafaranga wari usanzwe aruyobora, bashimangira ko hakenewe ingamba zidasanzwe kandi zihutirwa, kugira ngo Igihembwe cy’ihinga A cya 2027 kitazaba impfabusa.
Gafaranga agira ati “Icyo dusaba ni kimwe rwose, ni uko gahunda yo kuhira imyaka yakomeza gushyirwamo imbaraga kuko ubuhinzi butagira amazi butabaho, kandi hari n’igihe imvura yabura ikageza no mu kwezi kwa mbere, ariko abantu bafite amazi nta kibazo.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ivuga ko hari ibikoresho byo kuhira birimo gutangwa mu Ntara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa, abahinzi n’aborozi bakaba basabwa kujya gufata ibyo bikoresho Leta yatanzeho amafaranga agera kuri miliyari imwe.
Umuvugizi wa MINAGRI, Eugène Kwibuka, avuga ko abahinzi bemerewe kujya ku mirenge batuyemo gushaka uburyo babona izo mashini zuhira, bagatanga amafaranga make andi bakayatangirwa na Leta.
Kwibuka agira ati “Hari amafaranga angana na Miliyari imwe Leta yatanze, abaturage nibayakurikirane banyuze ku murenge, hariyo impapuro buzuza kugira ngo bahabwe uburyo bwo kuhira, ariko ntabwo ari mu turere twose ahubwo ni mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.”
Ati “Nk’umuturage ushaka kugura akamoteri kuhira kagurwa wenda nk’ibihumbi 200Frw, Leta imwunganira ku bihumbi 100Frw(50%) na we akiyishyurira andi 50% ahwanye n’ibihumbi 100Frw, ariko iyo ari uburyo bwo kuhira akoresheje imirasire y’izuba Leta imutangira 75% by’ikiguzi cy’ibyo bikoresho.”
Kwibuka avuga ko Agoronome w’Umurenge ari we ufasha umuturage kuzuza ibisabwa akamwohereza ku mucuruzi wemewe na Leta ufite ibikoresho byo kuhira, umuhinzi akitangira igice cye cy’ikiguzi cy’imashini yo kuhira, igice gisigaye kikazabazwa Leta.
Ubusabe bw’abahinzi buje mu gihe Iteganyagihe rya Meteo Rwanda ry’ukwezi kwa Nzeri 2026, rigaragaza ko hateganyijwe imvura nke ibarirwa hagati ya milimetero 20 na 120, mu gihe ubusanzwe imvura igwa mu kwezi kwa Nzeri iba ibarirwa hagati ya milimetero 35 na 213.
Meteo Rwanda ikomeza ivuga ko izuba rizakomeza kwiganza mu bice byinshi by’Igihugu ndetse rinateze ubushyuhe kwiyongera kurusha ubusanzwe, aho ku manywa buzaba bubarirwa hagati ya degere selisiyusi 22 na 33 , mu gihe ubusanzwe mu kwezi kwa Nzeri buba bubarirwa hagati ya degere(degree) selisiyusi 21 na 32.