
Mu rwego rwo gukomeza kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yazamuye inyungu fatizo yatangiragaho ifaranga ryayo, kuva ku 8.25% kugera ku 8.75% guhera kuri uyu wa Kane.
BNR ivuga ko iki ari icyemezo kigamije kubuza ifaranga ry’u Rwanda gukomeza guteshwa agaciro ku bicuruzwa byinshi cyane biva mu mahanga, hakibandwa ku itumizwa ry’ibintu by’ingenzi cyane birimo ibikomoka kuri peterori hamwe n’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
Intambara zibera mu burasirazuba bwo hagati ahatumizwaga ibyo bicuruzwa zabiteje kuba bike cyane, bituma ubukungu bw’isi n’u Rwanda by’umwihariko buhungabana, nk’uko Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026.
Hakuziyaremye avuga ko abantu bakomeje gufata inguzanyo nyinshi yo kujya kuzana ibicuruzwa hanze bikaza bihenze, ‘nyamara ibyo u Rwanda rushorayo byo ari bike ndetse n’abaguzi bakaba bagenda bagabanuka’ nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare.
BNR ivuga ko uku guhenda kw’ibicuruzwa na byo byazagira ingaruka z’uko abaguzi babyo mu Gihugu bashobora kuba bake, abafashe nguzanyo muri banki zo kujya kurangura ntibabashe kwishyura, akaba ari yo mpamvu yifuza ko ibiciro bitakomeza kuzamuka, ahubwo byakongera gusubira hasi.
Imibare itangazwa n’Ikigo NISR igaragaza ko ibiciro byazamutseho 14% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize, nyamara ngo urwo rugero ntirwari rukwiye kuba hejuru ya 8%.
Mu ngamba BNR ifata kugira ngo igabanye uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, harimo kuzamura inyungu fatizo y’amafaranga atangwa kuri banki z’ubucuruzi, kugira ngo na zo niziyatanga ku bakiriya bazo bajye bishyura bongeyeho inyungu nyinshi kurushaho.
Ibi ngo bituma bamwe batinya kujya gufata inguzanyo nyinshi muri Banki, ndetse n’iyo bayifashe bakayiguramo iby’ingenzi kurusha ibindi mu mibereho yabo, aho kuyisesagura.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, asobanura impamvu yatumye bavana inyungu fatizo ku rugero rwa 8.25% yari iriho kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ikaba yashyizwe ku 8.75% guhera kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026.
Yagize ati “Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro urimo kuzamuka cyane kurenga imbago zo hagati ya 2% na 8% zidufasha kugira iterambere ry’Ubukungu rirambye, aho rero tugomba kuzamura urwunguko(fatizo) kugira ngo dushobore kugabanya uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro tuzi ko watewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, bivuye ku ntambara iri muri Iran no gufungwa k’Umuhora wa Hormuz.”
Ati “Turagira ngo uyu muvuduko utazakomeza kuzamuka cyane bitewe n’abantu benshi barimo gushaka inguzanyo bakagura ibicuruzwa byinshi, kuko uzi ko iyo abashaka ibicuruzwa ari benshi kubirusha, biteza ibiciro kuzamuka.”
Guverineri wa BNR avuga ko inguzanyo yatanzwe mu gihembwe gishize ku bakiriya b’amabanki yazamutseho 22%.
Avuga ko ibigo by’imari bikomeje kugirwa inama yo gutanga inguzanyo hibandwa ku bicuruzwa by’ingenzi nk’ibikoresho by’ubwubatsi, ibitanga ingufu, ibyo mu nganda, ibijyanye n’ubwikorezi ndetse n’ibiteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ariko hizewe ko iyo nguzanyo izishyurwa.
Banki Nkuru y’u Rwanda yishimira ko ukwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka kwarangiye ikoranabuhanga rya eKash rihuza inzego z’imari mu kwishyurana kw’abantu, rimaze kwitabirwa n’abagera kuri 98% by’abafite konti muri banki cyangwa Mobile Money na Airtel Money.
Ibi BNR ibishimira ko na byo bigabanya igihombo cy’ihererekanya ry’amafaranga ryari risanzweho mu bantu, ndetse bikayifasha kudakomeza gusohora inoti n’ibiceri ngo bijye kuzenguruka mu bantu, kuko aya mafaranga ngo ateshwa agaciro bigatuma hatangwa za miliyari zo kujya gucapisha andi.