
Umusesenguzi w’ibijyanye n’ubukungu asaba ko igishanga cy’Akagera na Nyabarongo cyahingwamo umuceri n’ibisheke, kugira ngo Leta ibashe kuziba icyuho kinini kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, ari byo birimo guteza ihungabana ry’ubukungu no guta agaciro kw’ifaranga ry’Igihugu.
Dr Canisius Bihira asobanura ibi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kuzamuka kw’ibiciro no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda(urigereranyije n’idolari rya Amerika) bizakemurwa no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Dr Bihira ari mu basaba ko hashyirwaho ingamba zo kongera umusaruro ukomoka ahanini ku buhinzi n’ubworozi, hamwe no gufasha inganda kuwutunganya, mu rwego rwo kuwongerera agaciro ku masoko y’imbere mu gihugu no mu mahanga.
Kugeza ubu idolari rya Amerika riri kuvunjwa amafaranga y’u Rwanda hafi 1,500 rivuye ku 145Frw ryavunjwaga nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri ‘Euro’ na ryo ubu rirarenza 1,700Frw mu gihe ifaranga ry’u Bwongereza(Pound) ririmo kuvunjwa amafaranga y’u Rwanda arenga 2,000Frw.
Iki ni ikibazo gitera impungenge abahanga mu by’ubukungu barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bavuga ko Amadolari yo kujyana mu mahanga kurangura ibintu bikenerwa mu Gihugu ashobora kubura.
Ibi bikaba biteza guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, ibura ry’ibintu bitandukanye harimo n’ibiribwa bikomoka mu mahanga, bitewe n’uko nta byinshi u Rwanda rwohereza hanze ngo rubone ayo madevize.
Bamwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko baherutse gusaba Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kugira icyo avuga kuri iki kibazo, asubiza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego mu gushaka uko hakongerwa umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.
Dr Nsengiyumva agira ati “Rimwe na rimwe kuba Ifaranga ryacu rihenze cyane byatuma ibyo twohereza mu mahanga bihenda cyane kurusha iby’abaturanyi, ku buryo ibyacu byazagera n’aho bishobora kubura abakiriya.”
Yakomeje agira ati “Ibyo twohereza mu mahanga dukwiye kubyongera, ibyo dukurayo tukabigabanya, ni bwo buryo bwonyine bwo kurinda agaciro k’ifaranga ryacu.”
Hari n’abacuruzi mu Mujyi wa Kigali baganiriye na Radio Umwezi bavuga ko mu gihe ibitumizwa mu mahanga byaba bike cyangwa bigahenda, bitewe n’uko nta madolari yabonetse yo kubitumiza, abantu bakwiye kwibuka gukoresha iby’iwabo bari baracitseho ndetse bakabigwiza bikaba byinshi.
Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Dr Canisius Bihira, we atanga icyifuzo cy’uko igishanga cya Nyabarongo n’Akagera cyatangira guhingwamo mu buryo butagikamura, akaba ari ho haturuka umusaruro mwinshi uhagije Abanyarwanda ukanasagurirwa amasoko yo hanze.
Dr Bihira agira ati “Minisiteri zishinzwe kongera umusaruro harimo MINAGRI na MINICOM bashyiraho amakipe y’abantu bo kuzenguruka mu baturage bigisha, bakareba umusaruro, niba umuntu yarasaruye wenda nk’ibiro 100 uyu mwaka, umwaka utaha bakamusaba ko asarura ibiro 200 cyangwa 300, ndetse bakanashyiraho agahimbaza musyi, abongera umusaruro bakajya bahembwa, Igihugu cyaba paradizo.”
Ati “N’ubu natanga urugero ku kibaya cya Nyabarongo n’Akagera, kiramutse gihinzwemo umuceri n’ibisheke kugira ngo tubone umusaruro w’umuceri n’isukari, ntabwo twabona aho dukwiza amafaranga, nta mushomeri twakongera kugira mu rubyiruko.”
Kugeza ubu u Rwanda ruracyafite icyuho kinini cyo kubura amafaranga y’amadovize (Amadolari ya Amerika cyane cyane) rushobora gukoresha mu kugura hanze ibyo rukeneye.
Urugero ni uko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2026 cyarangiye rushoye mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 366 z’amadolari, ariko rugatumiza ibifite agaciro karenga miliyari imwe na miliyoni 332 z’amadolari ya Amerika.
Bivuze ko havutse icyuho cyo kubura Amadolari ya Amerika arenga miliyoni 771, ari na ho igihugu gihera gifata inguzanyo iyo kitabonye abaterankunga.