
Harabura iminsi ibiri gusa kugira ngo irushanwa rya CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, ritangizwe i Kigali, hagamijwe kumenya ikipe izahagarira akarere mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Women’s Champions League). Umwezi 95.3 FM wahisemo kubagezaho bimwe mu biranga amakipe 10 azitabira iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa 5 tariki 21 Kanama 2026 i Kigali.

Umukino ubanza muri "Derby" ya shampiyona y`uRwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC uzakirwa na Rayon Sports mu gihe Kiyovu Sports ariyo izafungura shampiyona yakira Gorilla FC.


Urwego rushinzwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwasinye mu masezerano y’imikoranire n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga cya Hudl, kizajya gikusanya ibyaranze imikino ya BK Pro League mu mibare, bikorohereza abakinnyi kugera mu makipe y’i Burayi.

Ikipe ya APR FC, yatangaje ko yahaye akazi umunya-Mroc, Fouzir Mohamed, nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Igitego cyiza rutahizamu wa Rayon Sports, Iradukunda Elie ‘Tatou’, yatsinze kuri koroneri mu mukino wa gicuti Rayon Sports yahuyemo na Mathare United yo muri Kenya, cyongeye kwibutsa abakunzi b’umupira w’u Rwanda amateka y’ibitego byihariye byigeze gutsindwa na Muvara Valens muri Kiyovu Sports.



Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibyaha Shema Ngoga Fabrice, uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akurikiranyweho, ntaho bihuriye na FERWAFA kuko bishingiye ku gutanga ‘cheque’ itazigamiye mu mirimo ye bwite yakoraga ku ruhande.

RSSB Tigers yatsinze APR BBC amanota 96-94, Patriots itsinda REG BBC amanota 72-61, amakipe yose anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri muri kamarampaka, ibyatumye hazitabazwa umukino wa gatanu uzaba kuri uyu wa gatanu.