

Perezida wa FC Les Aigles du Congo, Vidiye Tshimanga, yagaragaje ko kugera i Kigali ku munsi bakiniyeho na APR FC, ari imwe mu mpamvu zatumye batsindwa ibitego 3-0, bigatuma basezererwa mu ijonjora rya mbere muri CAF Champion`s League.

Ishyirahamwe r`umukino wa Baskeball mu Rwanda ( FERWABA),ryatangaje ko amakipe ane yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Basketball, ari yo REG BBC, APR BBC, RSSB Tigers BBC na UGB BBC, ariyo azitabira irushanwa rya Rwanda Cup 2026.

Abanyarwanda babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne batomboranye mu ijonjora rya mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rya Rwanda Open M25. Ibyo bikaba bisobanura ko bwa mbere mu mateka , hari umunyarwanda uzakina 1/8 muri iri rushanwa.

Imikino ibiri yari iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha muri BK Pro League ntabwo izakinwa ku matariki yari yarateganyijwe, kubera irushanwa rya CECAFA ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 rizabera i Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC 0-0 mu mukino wa Gicuti wabereye mu karere ka Gicumbi.
Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yasabye abakinnyi b`ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi" gukomeza gukora cyane, abibutsa ko uri ku mwanya wa mbere uyu munsi,atari wari uwuriho ejo hashyize, ko hari inzira yaciyemo kugira ngo awugereho.

Nyuma y’uko ikipe ya RSSB Tigers BBC isoreje ku mwanya wa kane mu irushanwa mpuzamahanga rya “FIBA Intercontinental Cup 2026”, umukinnyi wayo Leonard Craig Randall yashyizwe mu bakinnyi batanu beza b’irushanwa.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, (Amavubi U23)yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 3-0 mu mukino ubanza.
