
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, ndetse na Al Hilal yo muri Sudani, Girumugisha Jean Claude, yavuze ko mu byamufashije kwirinda kujya mu bakobwa b’i Kigali harimo kuba atajya ava mu rugo ngo atembere nyuma yo kuva ku kibuga.

Ikipe y’igihugu ya Espagne yisubije umwanya wa mbere ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2026. U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 128.


Umutoza w`ikipe y`igihugu ya Espagne, Luis de la Fuente , yemeye ko perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamubwiye ko yifuza kumugira umutoza w`ikipe y`igihugu cye kugira ngo begukane igikombe cy`isi bwa mbere.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA),ryemeje ko Stade Amahoro ariyo izakira imikino ifungura irushanwa rya CECEFA Kagame Cup,rizabera mu Rwanda mu mpera z`iki cyumweru.

Umudage Jurgen Klopp, ushinzwe ibikorwa by`umupira w`amaguru mu ikipe ya Reb Bull Salzburg yo muri Autriche, yemeye kugaruka mu mwuga wo gutoza umupira w`amaguru nk`umutoza mushya w`ikipe y`igihugu y`ubudage.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije umunyezamu w`umunya Mozambique, Ernan Siluane, n`umunya Mali ukina hagati Mamadou Traoré. Aba bakinnyi basinye amasezerano y`imyaka ibiri muri APR FC, baje kongera imbaraga mu izamu ryayo no mu gice cy`abakina hagati mu kibuga.

Ikipe ya Police FC yasinyishije abakinnyi batanu barimo ba rutahizamu babiri aribo umunya Mali, Keffa Tangara, n`umunya Cameroon Moussa Limane. Basinyiye rimwe n`umunya Kenya Japhet Mzungu, n`umunyarwanda Rushema Chris wavuye muri Rayon Sport.