Umudage Jurgen Klopp, ushinzwe ibikorwa by`umupira w`amaguru mu ikipe ya Reb Bull Salzburg yo muri Autriche, yemeye kugaruka mu mwuga wo gutoza umupira w`amaguru nk`umutoza mushya w`ikipe y`igihugu y`ubudage.
Kuri uyu wa gatanu, tariki 3 Nyakanga 2026, nibwo hamenyekanye umutoza mushya w`ikipe y`igihugu y`ubudage ugiye gusimbura Julian Nagelsmann, uherutse kwegura mu mirimo y`umutoza mukuru w`ubudage, nyuma yuko ikipe y` ubudage isezerewe na Paragway muri 1/16 mu gikombe cy`isi.
Umuyobozi w`ibikorwa by`umupira w`amaguru mu ikipe ya Reb Bull Salzburg,Jurgen Klopp, watwaye ibikombe mu makipe nka Borussia Dortmund na Liverpool, niwe ugiye kuba umutoza mushya w`ikipe y`igihugu y`ubudage. Ibi bibaye nyuma y` ibiganiro Jurgen Klopp yagiranye n`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu budage.
Ibyo biganiro byasojwe Jurgen Klopp yemeye kugaruka mu mwuga wo gutoza umupira w`amaguru nk`umutoza w`ikipe y`igihugu y`ubudage. Ibyo bihuriranye nuko amasezerano ye mu ikipe ya Red Bull Salzburg ari kugana ku musozo.
Ni ku nshuro ya mbere Jurgen Klopp yaba agiye gutoza ikipe y`igihugu iyari yo yose, dore ko mu buzima bwe nk`umutoza yatoje amakipe nka Liverpool, Mainz 05 na Dortmund.
Jurgen Klopp yaherukaga gutoza mu mwaka wa 2024 muri Liverpool yo mu bwongereza.Ni ikipe yamazemo imyaka 9, atwara ibikombe 8 harimo igikombe cya shampiyona n`icya Uefa Champions League. Klopp yageze muri Liverpool aturutse muri Borussia Dormund y`iwabo mu budage, aho yatwaye ibikombe 5,harimo ibikombe 2 bya shampiyona y`ubudage.