Ikipe y’igihugu ya Espagne yisubije umwanya wa mbere ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2026. U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 128.

FIFA yasohoye urutonde ruvuguruye rw’amakipe y’ibihugu, rugaragaza impinduka zatewe ahanini n’imikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Espagne yahise isubirana umwanya wa mbere yaherukagaho muri Werurwe 2026, isimbura Argentine yamanutse ku mwanya wa kabiri. Mexique na yo yongeye kwisanga mu makipe 10 ya mbere ku Isi nyuma yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, ibintu yari iheruka mu 2022.
La Roja iyoboye uru rutonde n’amanota 1995,8, ikurikiwe na Argentine ya kabiri,ifite 1970,3.U Bufaransa buri ku mwanya wa gatatu n’amanota 1948,9, mu gihe u Bwongereza bukomeje kuba ubwa kane n’amanota 1922,8.
Kuri uru rutonde u Rwanda nta mwanya rwungutse cyangwa ngo rutakaze kuko rwagumye ku mwanya w`128 rwariho mu kwezi gushize n’amanota 1126,6. Ibi bikaba byatewe ahanini nuko nta mikino ya gishuti u Rwanda rwakinye mu gihe kigenwa n`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku isi. Kuzamuka cyangwa kumanuka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, bizaterwa n`imikino Amavubi azakina mu bihe biri imbere.
Mu yandi makipe, Brésil yazamutseho umwanya umwe iba iya gatanu, Maroc iba iya gatandatu, Portugal imanuka imyanya ibiri iba iya karindwi, naho u Bubiligi buzamuka ku mwanya wa munani. U Buholandi bwasubiye ku mwanya wa cyenda, Mexique iba iya 10 nyuma yo kuzamuka imyanya ine, mu gihe u Budage bwamanutse ku mwanya wa 12.
Hari n’ibindi bihugu byazamutse cyane nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi birimo u Busuwisi bwageze ku mwanya wa 15 buzamutse imyanya itanu, Norvège yazamutse imyanya 12 iba iya 19, Misiri iba iya 24, Paraguay iba iya 34, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iba iya 41, Afurika y’Epfo iba iya 54 mu gihe Ghana yabaye iya 65.
Ku rundi ruhande, ibihugu byasubiye inyuma cyane harimo Turikiya yamanutse imyanya itanu ikagera ku mwanya wa 27, Koreya y’Epfo iba iya 32 nyuma yo gutakaza imyanya irindwi, Panama imanuka imyanya 10 iba iya 44, naho Repubulika ya Tchèque iba iya 48 nyuma yo gutakaza imyanya umunani.
Tunisia ni yo yatakaje imyanya myinshi kurusha ibindi nyuma yo gutakaza imyanya 12 ijya ku mwanya wa 57, mu gihe Ouzbekistan yo yamanutse imyanya 10 iba iya 60. Ku rundi ruhande, Chili na Peru zo zazamutse imyanya ibiri ziba iza 49 n’iza 50.
Mu makipe 50 ya mbere ku isi, Uburayi bukomeje kuyobora dore ko UEFA ikomeje ifitemo ibihugu 25. Ku mugabane wa Afurika, CAF ifitemo ibihugu umunani nyuma yo gutakaza kimwe. Umugabane wa Aziya isigaranyemo ibihugu bine bihabarariye impuzamashyirahamwe yabo AFC.
Muri Amerika y`amajyepfo, hasigayemo ibihugu bintandatu bihagarariye impuzamashyirahamwe yabo COMNEBOL. CONCACAF, ihagarariye Amerika yo mu majyaruguru no hagati yasigaranyemo ibihugu bine, mu gihe impuzamashyirahamwe ya Oceaniya (OFC), nta gihugu na kimwe kiri mu makipe 50 ya mbere kuri uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.