
Hari abaturage bavuga ko imibereho yabo irimo kugenda iba mibi bitewe n’uko akazi kabuze ndetse n’ibiciro bikaba bizamuka umunsi ku wundi, bikagera n’aho abagabo bamwe ngo bata ingo zabo bitewe no gutinya gutaha imbokoboko.
Mu babyeyi bacururiza muri rimwe mu masoko y’i Kigali baganiriye na Radio Umwezi, hari abavuga ko ibyo barimo kurangura ku giciro gihanitse byabuze abakiriya bitewe n’uko nta kazi benshi bari kubona, kandi ko mu bataha imbokoboko harimo n’abagabo babo.
Hari uwagize ati “Ibintu birahenze, ibiciro byarazamutse, abantu bari kurya nka rimwe ku munsi bitewe n’uko ibiryo byabuze, byabaye bike, abagabo barimo kuva mu rugo nta kintu basize bakajya gushaka akazi, yagerayo akakabura agahitamo kutarugarukamo.”
Hari undi mucuruzikazi ugira ati “Umugabo niba afite abana benshi mu rugo, aragenda yabona inoti ya 2,000Frw gusa, ahitamo kureba urundi rugo atangamo 1,000Frw bikemera, twebwe bakadusigira abana tugatangira kuruhana na bo twenyine.”
Ubu hari byinshi aba babyeyi bavuga ko batarishyura birimo ubwisungane mu kwivuza, bakibaza uko bizagenda ubwo amashuri azaba atangiye, bikabayobera.
Umugabo w’umwubatsi na we waganiriye na Radio Umwezi, avuga ko asigaye ajya gushaka akazi, yakabura akagaruka kwirirwa mu rugo mu gihe umufasha we aba ari mu isoko acuruza ibiribwa.
Yagize ati “Akazi nkabona rimwe na rimwe, dore nk’ubu ntako nabonye, niriwe mu rugo nyuma yo kujya kugashaka nkakabura, twabuze ibyo tugaburira abana bari mu biruhuko.”
Iki kibazo cy’imibereho irushaho kugenda isubira inyuma, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakigejeje kuri Minisitiri w’Intebe mu cyumweru cyashize, we yemeza ko giterwa no kudatanga serivisi nziza hamwe na hamwe, ariko ko hari n’aho abaturage babivuga kuko basobanukiwe uburenganzira bwabo.
Abadepite n’abasenateri babajije iki kibazo bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya 12 n’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda(RGB), bwiswe Rwanda Governance Scorecard (RGS).
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, n’ubwo hashize igihe, bugaragaza ko inkingi yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage yaje ku mwanya wa nyuma, ikaba ifite amanota 64.69%.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, avuga ko Guverinoma yabajije abaturage mu turere dutandukanye, yumva ko binubira kudahabwa serivisi nziza, hakaba ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije bigizwe n’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.
Dr Nsengiyumva agira ati “Hari serivisi zitangwa nabi, rimwe na rimwe hakazamo ruswa, ibi byose bituma abaturage binuba bakavuga bati ‘serivisi turi kubona ntabwo ari nziza’, hari ibibazo by’uburezi, aho abana bacyiga ari benshi mu ishuri bigishwa n’umwarimu umwe.”
Ati “Ariko biriya (bipimo by’imibereho myiza) ushobora kuvuga uti ‘byagabanutse uyu munsi’ kandi biterwa n’uko abaturage bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo (bwo kwikorera ubuvugizi), ari na byo bidukangura nka Guverinoma kugira ngo dukomeze dutange serivisi nziza.”
Ikibazo cy’ubushomeri cyangwa kubura akazi kirimo kuvugwa n’abaturage, kirashimangirwa n’inyigo y’ikigo cy’Ibarurishamibare NISR igaragaza ko igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka cyarangiye abaturage bafite akazi mu Rwanda bari ku rugero rwa 53.8%(ni hafi umwe muri babiri) ariko ikigero cy’abari mu bushomeri kikaba kuri 13.4% bitewe n’uko hari abatagaragaza niba bafite imirimo cyangwa batayifite.
Ibiciro na byo byakomeje kuzamuka nk’uko NISR ivuga ko byiyongereyeho 13.6% kugera muri Kamena uyu mwaka ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena k’umwaka ushize, bivuze ko igicuruzwa cyagurwaga amafaranga 1,000Frw muri uko kwezi ubu kigurwa amafaranga hafi 1,400Frw.