Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, ndetse na Al Hilal yo muri Sudani, Girumugisha Jean Claude, yavuze ko mu byamufashije kwirinda kujya mu bakobwa b’i Kigali harimo kuba atajya ava mu rugo ngo atembere nyuma yo kuva ku kibuga.

Inkuru zivugwa ko bamwe mu bakobwa b’i Kigali bashobora kuba mu bituma abakinnyi bakina mu Rwanda badakomeza kuguma ku rwego rwiza, si nshya mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda.
Girumugisha Jean Claude, wabaye umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/2026, mu kiganiro yagiranye na Kazoza FM yo mu Burundi, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma atajya mu bakobwa ari uko adakunze gusohoka, kuko iyo avuye ku kazi aba ashaka kuruhuka.
Yagize Ati: ”Njyewe iyo ndi mu gihe cy`akazi ko gukina umupira w`amaguru, ugize n’amahirwe yo kumbona umbonera ku kibuga. Iyo maze kwinjira mu nzu ntabwo njya mbona n’imbaraga zo gusohoka.
"Mu buzima bwanjye, nkuko nabyiteguye, nta kintu cyo kujya hanze ngira. Iyo navuye mu kibuga mba nshaka kuruhuka cyane, mba nshaka kuba ndyamye ku buryo ushobora kumara igihe kinini utambona hanze, aho nsohoka ngiye kurya nkavayo nsubira mu nzu”.
Girumugisha yavuze ko amafaranga abonye atajya ayasesagura, ahubwo ko yagerageje kuyakoresha mu buryo bumufitiye akamaro. Yavuze ko amafaranga ya mbere yakuye mu mupira w’amaguru yayaguzemo ikibanza.
Ati: ”Amafaranga ya mbere nabonye yari Miliyoni 3 z’Amarundi mu mupira w’amaguru. Nayaguze ikibanza i Nyabunyegeri kubera ko navugaga nti ejo nzaba ndi hehe? Nti reka uyu munsi ngure iki kibanza ejo aho nzaba ndi hose kizaba kiri kuri Miliyoni 5 cyangwa izindi”.
Mu mwaka w’imikino ushize, Girumugisha Jean Claude yakinnye imikino 24, atsinda ibitego icyenda ndetse atanga imipira 14 yavuyemo ibitego.Uyu musore usatira ca ku ruhande ni umwe mu bakinnyi bazaba bari kumwe n`ikipe ya Al Hilal mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda.