Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije umunyezamu w`umunya Mozambique, Ernan Siluane, n`umunya Mali ukina hagati Mamadou Traoré. Aba bakinnyi basinye amasezerano y`imyaka ibiri muri APR FC, baje kongera imbaraga mu izamu ryayo no mu gice cy`abakina hagati mu kibuga.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, APR FC yatangaje ko yungutse abakinnyi babiri, aribo Ernan Siluane w`umunya Mozambique na Mamadou Traoré ukomoka mu gihugu cya Mali.
Umunya Mali ukina hagati, Mamadou Traoré, yasinye amasezerano y`imyaka ibiri muri APR FC, aturutse muri Stade Malien y`iwabo. Uyu mukinnyi w`imyaka 27 y`amavuko, azwiho kuba yari umwe mu bakinnyi ikipe ya Stade Malien yari yubakiyeho, dore ko ari nawe wari kapiteni wayo.
Mamadou Traoré yagize uruhare rukomeye mu gufasha ikipe ya Stade Malien kugera muri kimwe cya kane mu marushanwa nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo "CAF Champion`s League". Uyu mukinnyi yitezweho gufasha APR FC kugera kure mu mikino ya CAF Champion`s League.
Uretse Mamadou Traore, APR FC yasinyishije umunyezamu w`umunya Mozambique, Ernan Siluane, aturutse mu ikipe ya Associação Black Bulls y`iwabo yari amazemo imyaka ibiri. Siluane yageze muri Black Bulls avuye muri UD Songo.
Uyu munyezamu w`imyaka 27 y`amavuko, azwiho ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga, dore ko amaze guhamagarwa mu ikipe y`igihugu ya Mozambique inshuro 24, harimo no kuba yarakinnye mu marushanwa abiri y’igikombe cya Afurika aheruka.
Mamadou Traoré na Ernan Siluane basanze muri APR abandi bakinnyi bane bashya barimo Uwiyaremye Fidali, Rubuguza Jean Pierre, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve na Ishimwe Christian.
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda, na CAF Champions League .Ku munsi w`ejo, iyi kipe y`ingabo z`igihugu yatangiye imyitozo yo gutegura umwaka w`imikino wa 2026- 2027.