































Mu kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 32 kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026, Perezida Kagame yahaye ubutumwa urubyiruko rwa none rutigeze ruba mu mateka mabi. Abandi bayobozi bakuru b’Igihugu na bo bari bagiye mu ntara gutaha ibikorwa biteza imbere imibereho myiza.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda barimo kwizihiza iyi sabukuru hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, Umukuru w’Igihugu yibanze ku rubyiruko rw’iki gihe, arubwira ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha benerwo.
Yagize ati “Hari abashobora kudushyigikira, hari n’abo tutemeranya ku bintu bimwe na bimwe cyangwa se batumva neza icyo dushaka, gusa icyo tuzi ni uko amaherezo bose bashobora kudutera umugongo igihe babishakiye, twe nta yandi mahitamo dufite.”
Ati “Ni inshingano yacu kureba ko Umunyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye, ni yo mpamvu kwibohora bitazigera birangira ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri politiki yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri, akaba ari yo mpamvu intego y’urugamba rwo kwibohora ngo yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe.
Ati “Kubaho mu cyubahiro kandi bafite agaciro. Icyakora ibitekerezo bibi byo ntabwo byazimye burundu, biracyariho mu buryo butandukanye kandi biracyagaragara hirya no hino mu karere kacu.”
“Twabonye byinshi, kandi twarababaye bihagije ku buryo tudashobora na rimwe gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwubakiye ku mutekano n’imiyoborere myiza, kandi ko ahatari umutekano nta kubaho neza kwabaho, igihugu kikaba kitawushakira gushimwa n’abandi.
Abandi bayobozi bakuru b’igihugu na bo bari bagiye mu ntara gutaha ibikorwa biteza imbere imbereho myiza, byari bimaze igihe bikorwa n’Ingabo na Polisi by’Igihugu
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Rwinkwavu, mu bikorwa byo gutaha no gushyikiriza imiryango 10 itishoboye inzu zubatswe ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda hagamijwe guteza imbere imibereho.
Muri ibi bikorwa hanatanzwe ihene 710 ku miryango itishoboye yo mu Mirenge ya Ndego, Rwinkwavu, Kabare na Mwili, by’umwihariko abagizweho ingaruka n’amapfa yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2025.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta na we yashyikirije abaturage bo mu Kirwa cya Gihaya mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi hamwe n’abo mu Kirwa cya Kirehe mu Karere ka Nyamasheke, ubwato buzajya bubafasha mu ngendo bakora.
Minisitiri w’Umutekano, Dr Biruta, yanashyikirije Koperative Icyerekezo - Mururu y'urubyiruko rwavuye Iwawa, sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 azabafasha gukora imishinga y’iterambere.
Mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Nasho wo mu Karere ka Kirehe na ho hatashywe ibikorwa remezo bigeza amazi meza ku baturage, hatangwa n’amatungo mu birori byahuriranye no gusoza gahunda ngarukamwaka y'ibikorwa bya Polisi y’Igihugu n’Ingabo z’u Rwanda byo gufasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga n’abahagarariye Polisi y'u Rwanda, bagiye mu Karere ka Gakenke, bashyikiriza inzu imiryango itishoboye 12, amateme(ibiraro) n'imihanda byubatswe mu mwaka wa 2025/2026.
Mukantaganzwa yashimiye Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu ku bikorwa ngarukamwaka bagiramo uruhare, bifasha abaturage mu mibereho ya buri munsi.
Yavuze ko kwizihiza umunsi wo kwibohora ari ukuzirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi mu kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abaturage gukomeza gusigasira ubumwe bimakaza ubufatanye mu rugendo rwo kubaka iterambere rirambye.
Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, na we yari yagiye mu Karere ka Nyabihu, aho yifatanyije n’abandi bayobozi gushyikiriza imiryango itishoboye inzu 30 zubatswe ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage.
Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko uruhare rwa Polisi y'Igihugu, Ingabo z'u Rwanda n'izindi nzego z'ubuyobozi, ari igihamya cy’uko ubufatanye hagati y’Inzego z’Umutekano n’abaturage ari inkingi umutekano u Rwanda wubakiyeho.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, we yifatanyije n’abayobozi mu nzego z’umutekano n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cyo gutaha ibyumba by’amashuri 10 byubatswe mu Ishuri ryisumbuye rya Kigese mu Murenge wa Rugarika.
Aya mashuri na yo yubatswe n’Ingabo na Polisi by’Igihugu, akaba yatashwe muri gahunda y’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (DSCOP 2026).
Isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 32 kandi yizihijwe hirya no hino ku isi aho Abanyarwanda bagiye kuri za ambasade zabo bagahabwa ibiganiro, banakora ibirori by’ubusabane.
Amasaha y’igicamunsi n’umugoroba mu Rwanda yaranzwe n’imikino n’imyidagaduro hirya no hino i Rubavu, i Musanze, i Muhanga n’ahandi, by’umwihariko kuri Sitade Pélé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, habereye umukino w’umupira w'amaguru hagati y’Ingabo z’Igihugu zigize Republican Guard (RG) na BMTC Nasho, ukaba wasoje Irushanwa rya “RDF Liberation Cup 2026” mu mu bagabo.
Uyu mukino watangijwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Ni umukino witabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego z’umutekano n’izindi, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru barimo abo mu muryango w’Umukuru w’Igihugu.
Ibi byose byabaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yatanze ikiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu avuga ko gutsinda urugamba kw’Inkotanyi byatewe n’umurongo mwiza wa politiki no kugira abantu bawitangira.
Ati "Ariko rero iyo urwanira ukuri uraguharanira kugeza igihe uzatsindira."