Umutoza w`ikipe y`igihugu ya Espagne, Luis de la Fuente , yemeye ko perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamubwiye ko yifuza kumugira umutoza w`ikipe y`igihugu cye kugira ngo begukane igikombe cy`isi bwa mbere.

Ibi, Luis de la Fuente yabitangaje mu kiganiro n`itangazamakuru cyabaye nyuma y`umukino wa nyuma w`igikombe cy`isi wahuje ikipe y`igihugu ya Espagne na Argentine.
Umutoza wa Espagne, De la Fuente, yabajijwe ku magambo ashobora kuba yabwiwe na perezida Donald Trump ubwo baganiraga.Yavuze ko Donald Trump yabanje kumushimira, avuga ko Espagne itwaye igikombe ibikwiye. Yongeyeho ko perezida Trump yamubwiye ko ashobora kumugira umutoza w`igihugu cye kugira ngo nabo bazatware igikombe cy`isi bwa mbere.
Yagize ati :" Trump yambwiye ko bizamusaba kumpa akazi ko gutoza ikipe y`igihugu cye, kugira ngo ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itware igikombe cy`isi bwa mbere mu mateka y`icyo gihugu. Namushimiye kuba yampaye agaciro nubwo ibitekerezo byanjye bikiri ku ikipe y`igihugu ya Espagne."
Umutoza Luis De la Fuente, afashije ikipe y`igihugu ya Espagne kwegukana igikombe cy`isi cya 2 mu mateka y`icyo gihugu, nyuma y`imyaka 16 bagitwariye ku mugabane w`Afurika. Muri rusange, kibaye igikombe cya 3 Luis De la Fuente atwaye kuva yagirwa umutoza w`ikipe y`igihugu nkuru ya Espagne.
Mu mwaka wa 2023, umutoza Luis De la Fuente yatwaye igikombe cya Uefa Nations League, mbere yuko yegukana igikombe cy`Uburayi (UEFA Euro) mu mwaka wa 2024.