Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, ashimangira ko igihe iri rushanwa ribereye mu Rwanda, APR FC ikwiye gukora ibishoboka byose igasigarana igikombe.

Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ba APR FC ubu butumwa ku wa Gatatu, tariki ya 22 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga ikipe ku kibuga cy’imyitozo kiri i Shyorongi, mbere y’uko itangira urugendo rwo guhatanira igikombe cya CECAFA Kagame Cup kizabera i Kigali.
Muri uru ruzinduko, Gen Mubarakh yahaye ikaze abakinnyi bashya binjiye muri APR FC muri uyu mwaka, anabasobanurira umwihariko w’iri rushanwa n’umubano rifitanye na Perezida Paul Kagame, washinze APR FC.
Yagize ati “Iyi ni ikipe yashinzwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, Perezida Paul Kagame, mu 1993. Ni ikipe ifite amateka akomeye duhereye kuri iki gikombe mugiye guhatanira cya CECAFA Kagame Cup 2026. Murumva ko ari igikombe giterwa inkunga na Perezida wacu.”
Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi n`abatoza ko APR FC imaze gutwara ikigikombe inshuro eshatu kandi ko zose bwagitwaye cyakiniwe ku butaka bw’u Rwanda. Yasabye hakorwa ibishoboka byose kugira ngo iki gikombe cya CECAFA Kagame Cup kizasigare mu Rwanda.
APR FC izatangira imikino ya CECAFA Kagame Cup iri mu itsinda rya mbere, aho izahangana na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti. Ku mukino wa mbere muri iryo tsinda, APR FC izakina na Gormahia yo muri Kenya.
Iri rushanwa rizabera i Kigali kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026. Imikino izatangirira kuri Stade Amahoro kuri uyu gatanu, aho Vipers SC izabanza guhura na Garde Républicaine, mbere y’uko APR FC ikina na Gor Mahia guhera saa Moya z’umugoroba.
Perezida Paul Kagame amaze imyaka ashyigikira iri rushanwa, aho kuva mu 2002 atanga inkunga ya 60,000 by’amadolari ya Amerika [asaga miliyoni 88,2 Frw], agabanywa amakipe atatu ya mbere nk’ibihembo.