Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), ryamaze gutangaza abasifuzi bazayobora irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, barimo abanyarwanda batatu Uwikunda Samuel, Mutuyeyezu Dieudonné na Ishimwe Didier.

Nkuko byatangajwe n`umuyobozi w’abasifuzi muri CECAFA, Ali Ahmed, hatoranyijwe abasifuzi icyenda bo mu kibuga hagati n`abungiriza babo 10, bagomba kuyobora iri rushanwa rizabera mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Ali Ahmed yavuze ko bizeye umusaruro mwiza kuri aba basifuzi batangiye imyiteguro ku wa kabiri.
Yagize ati : “Twatoranyije abasifuzi baturuka mu bihugu bitandukanye. Ku wa Kabiri batangiye imyiteguro, kandi twizeye ko bazatanga umusaruro muri iri rushanwa.”
Muri abo basifuzi batoranyijwe, harimo abanyarwanda batatu basanzwe ari abasifuzi mpuzamahanga.
Mu basifuzi bo mu kibuga hagati, harimo umunyarwanda umwe ariwe Uwikunda Samuel, usanzwe asifura amarushanwa mpuzamahanga atandukanye ku mugabane wa Afurika.
Mu basifuzi bo ku ruhande, harimo abanyarwanda babiri aribo Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier. Aba nabo basanzwe batoranywa n`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku mugabane wa Afurika mu mikino mpuzamahanga itandukanye.
Umuyobozi w’abasifuzi muri CECAFA,Ali Ahmed, yakomeje avuga ko bari gutanga amahugurwa ku basifuzi mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika (AFCON 2027), kizabera Kenya, Tanzania na Uganda.
Imikino itangiza iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup ya 2026, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, aho Vipers SC yo muri Uganda izakina na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti, mbere y’uko APR FC yo mu Rwanda ikina na Gor Mahia FC yo muri Kenya.