Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, yamaze kwerekeza mu ikipe ya SV Waldhof Mannheim yo mu cyiciro cya gatatu mu Budage, aho yayisinyiye ku buntu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 yongeye gusubira mu Budage nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na Zira FK yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.
Mickels yamaze kumenyekana cyane mu Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva ubwo yatangiraga gukinira Amavubi, ayobowe n’umutoza Stephen Constantine. Yigaragaje cyane mu mikino ya FIFA Series yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2026, aho yakinnye ari kumwe n’abavandimwe be, Joy Lance Mickels na Joy-Slayd Mickels, na bo bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu.
Mu mukino u Rwanda rwatangiriyemo irushanwa ruhura na Grenada, Mickels yatsinze kimwe mu bitego bine byafashije Amavubi gutsinda bine ku busa, bityo abona itike yo gukina umukino wa nyuma.
Yongeye gutsinda igitego mu mukino wa nyuma u Rwanda rwakinnye na Estonia, afasha Amavubi gutsinda ibitego 2-0 no kwegukana igikombe cya FIFA Series 2026.