
Amavubi y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye nabi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu Karere ka CECAFA, nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-0.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo muri Volleyball yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda Centrafrique amaseti atatu ku busa (3-0).

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko ikipe ye ifite ubushake bwo gukuramo Zamalek SC yo mu Misiri, mu gihe amakipe yombi azahura mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora rya CAF Champions League.

Niyogisubizo Samuel, yongeye gusubira muri Kirehe Volleyball Club, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2028.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo yamaze kugera muri Tuniziya, aho yitegura kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika izatangira ku wa 15 Nzeri 2026.

Ikipe ya Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun yamaze kugera i Kigali, aho igiye gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels, harabura masaha make ngo akabye inzozi ze, aho agiye kugaragara kuri stade ya Old Trafford agiye guhangana na Manchester United muri UEFA Champions League.

Umunyabigwi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Murangwa Eric Eugène, yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zishobora kubangamira iterambere rya ruhago y’u Rwanda atari ibibazo bihari gusa, ahubwo ari n’uburyo abantu bayireberera, aho usanga ibitagenda bihabwa umwanya munini kurusha ibyiza bikorwa.

Ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abatarengeje imyaka 17 yahinduriwe abatoza nyuma yuko umuyobozi w`agateganyo w`ishyirahamwe ry`umupira w'amaguru mu Rwanda, Claudine Gasarabwe asezereye abatoza babiri, akabasimbuza abandi bashya.

Komite Olempike y’u Rwanda yemeje ko abakinnyi icyenda, bo mikino itanu itandukanye, ari bo bazahagararira igihugu mu mikino Olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026.