Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko rwahanishije Gicumbi FC amande y’ibihumbi 300 Frw na Kigali FC ibihumbi 100 Frw, nyuma yo kurenga ku mabwiriza zigahindura nimero z’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n`amategeko.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ni bwo Rwanda Premier League yahanye aya makipe ishingiye ku makosa yakozwe ku munsi wa Kane wa BK Pro League.
Yagize iti: “Yafatiye ibihano by’amande amakipe ya Kigali FC na Gicumbi FC nyuma yo kutubahiriza ibiteganyijwe n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cyayo cya gatatu.”
Ibi bibaye nyuma yuko mu mukino wa shampiyona wahuje Kigali FC na Gicumbi FC, ku wa 9 Ukwakira 2026, Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu, naho Kigali FC ihindura iy’umukinnyi umwe.
Icyo gihe abakinnyi ba Gicumbi FC bahinduye nimero ni Nshimiyimana Olivier wari wambaye nimero 15 avuye kuri nimero 8 yari asanganwe, mu gihe Munezero Yasiri wari wambaye nimero 27 yahinduranyije na Hakizimana Abdullatif wa nimero 17. Ndungutse Olivier yari yambaye nimero 14 aho kwambara nimero 21 yari asanganwe.
Ku ruhande rwa Kigali FC, nimero 24 yambarwaga na Ngoy Alvine Ilunga yahawe Christian Theodore Malipangu wakinaga umukino wa mbere muri iyi kipe.
Kubera ayo makosa yakozwe n’ayo makipe yombi, Gicumbi FC yahanishijwe kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw, mu gihe Kigali FC yo izishyura amande y’ibihumbi 100 Frw.
Rwanda Premier League yavuze ko ayo mande agomba kwishyurwa mbere y’imikino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.
Rwanda Premier League ivuga ko guhindura nimero cyangwa imyambaro mu mwaka umwe bitemewe, kuko ikipe itabyubahirije ihanishwa amande y’ibihumbi ijana 100 Frw. Gusa,iyo umukinnyi avuye mu ikipe kubera impamvu iyo ari yo yose, nimero yambaraga ishobora guhabwa undi mukinnyi, bikamenyeshwa Rwanda Premier League mu nyandiko.