U Rwanda rwitabiriye shampiyona nyafurika ya MMA ku nshuro yarwo ya mbere, muri iyi mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts [MMA], igiye kubera muri Côte d’Ivoire.

Abakinnyi babiri baherekejwe n`umutoza Sinzi Tharcisse, bamaze kugera muri Côte d’Ivoire. Abo bakinnyi ni Binego Abdoul Karim na Binego Djibril, basanzwe babarizwa muri GAMMA Rwanda,ishyirahamwe ry`imikino njyarugamba ikomatanyije mu Rwanda.
Umuyobozi wa GAMMA Rwanda, Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko kwitabira iyi shampiyona nyafurika ari amateka dore ko nta gihe kinini gishize batangije uyu mukino mu Rwanda.
Yagize ati : “Turi mu bayitabiriye bwa mbere, ni amateka akomeye kuko ni shampiyona nyafurika ya MMA ibaye bwa mbere, natwe tukaba twabashije kuyitabira kandi tumaze igihe gito dutangije uyu mukino mu Rwanda. Mfite icyizere ko tuzazana intsinzi, abakinnyi bamaze iminsi bitoza neza, kandi tukaba tumaze igihe turi tubitegura.”
Mwizerwa yavuze ko iyi ari intangiriro yo kwitabira andi marushanwa mpuzamahanga.Yongeyeho ko nyuma y`aya marushanwa nyafurika, bazahita batangira kwitegura amarushanwa y’isi azabera muri Turikiya mu Ukuboza.”
Aya marushanwa nyafurika ya MMA azatangira kuri uyu wa kabiri, tariki 13 Ukwakira 2026, aho hazabanza gukina ibyiciro by’abato mu gihe abakuru barimo n’abahagarariye u Rwanda bazakina tariki ya 14 n’iya 15 Ukwakira 2026.
Ibikorwa rya “Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda)”, byatangiye mu mpera za 2025, hagamijwe guteza imbere iyi mikino.Icyo nibwo hatangijwe amahugurwa ku bakinnyi GAMMA Rwanda.
Abakinnyi ba mbere b`abanyarwanda bitabiye amarushanwa hanze y`u Rwanda, ni abahatanye mu mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts [MMA] ya “Anza Fight Nights 008”, yabereye i Nairobi muri Kenya.
U Rwanda rwitabiriye iyi mikino yo mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, ruhagarariwe na Ntakirutimana Jonathan, Niyigena Amani na Binego Djibril, mu gihe bageze i Nairobi bakahasanga umutaliyani Lorenzo wahisemo gukina nk’umukinnyi wavuye mu Rwanda.