U Rwanda rugiye kwakira imikino njyarugamba ya PFL Africa (Professional Africa League Africa) ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Iyi mikino ya nyuma izahuza indwanyi zahize abandi.

Ubuyobozi bwa PFL bwatangaje iri rushanwa rihuza abakina imikino ya MMA (Mixed Martial Arts), baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Irushanwa riteganyijwe kuri tariki ya 20 Ukuboza 2026, muri BK Arena, hakinwa imikino ya nyuma. U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye amarushanwa inshuro ebyiri.
Abazahatana bazakina mu byiciro bitatu bahanganiye umukandara wa mbere muri Afurika n’ibihembo bingana n’ibihumbi 100$ [asaga miliyoni 147 Frw] kuri buri cyiciro. Ibyo byiciro ni Welterweight, Lightweight na Bantamweight.
Abazakina imikino ya nyuma baherutse kubona itike binyuze mu mikino ya ½ yabereye i Casablanca muri Maroc.
Muri Welterweight, Shido Boris Esperança wo muri Angola azahura na David Samuel wo muri Nigeria, naho Demba Seck wo muri Sénégal na Patrick Ocheme wa Nigeria bahanganire muri Lightweight.
Muri Bantamweight Raphael Uchegbu wo muri Nigeria azakina na Dwight Joseph wo muri Liberia.
Umwaka ushize ubwo iyi mikino yaberaga mu Rwanda, James Opio niwe waruhagarariye mu mukino wa gicuti.