Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U-17) yageze muri ½ cya CECAFA nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0, yongera icyizere cyo kubona itike y’igikombe cya Afurika.

Amavubi U-17 yageze muri iki cyiciro abikesha kwitwara neza mu Itsinda A, aho yasoje iyoboye iri tsinda n`amanota atandatu nyuma yo gutsinda imikino yose.
Mu mukino wahuje Amavubi U17 na Sudani ku mugoroba wo ku wa 14 Ukwakira, u Rwanda rwasabwaga nibura kunganya kugira ngo rwizere gukomeza muri ½, ariko abasore batozwa na Jimmy Mulisa binjiye mu kibuga bashaka amanota atatu.
U Rwanda rwatangiye umukino ruri hejuru, rusatira izamu rya Sudani ndetse rubona uburyo butandukanye bwo gutsinda, gusa umunyezamu w’iyi kipe ababera ibamba.
Amavubi yategereje kugeza ku munota wa 44, ubwo Bahati Pacifique yatsindaga igitego cya mbere ku mupira uteretse yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ukubita hejuru mu izamu mbere yo kwidunda hasi (1-0).
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwiharira umukino no kurema uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko ntiyabubyaza umusaruro uko bikwiye.
Amavubi U-17 yaje gushimangira intsinzi mu minota y’inyongera, ubwo Tuyizere Valentin yatsindaga igitego cya kabiri, umukino urangira u Rwanda rutsinze Sudani ibitego 2-0.
Imikino ya kimwe cya kabiri iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Ukwakira, aho Amavubi U-17 azahura na Somalia yasoje iyoboye Itsinda C. Ni umukino uzaba ufite byinshi uvuze, dore ko Rwanda rutsinze Somalia rwahita rubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17.
Gusa nubwo rwatsindirwa muri ½, rwaba rugifite andi mahirwe yo gushaka iyo tike binyuze mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Ni mu gihe undi mukino wa ½ uzahuza Uganda yayoboye Itsinda B na Ethiopia yabaye imwe mu makipe yitwaye neza muri iri rushanwa.
CECAFA izatanga amakipe atatu azahagararira aka karere mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027.